Gatsibo: Imvura yabaye ingume, harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo gifitwe n’abaturage bose bo mu Murenge wa Rwimbogo aho kuva impeshyi yatangira babonye imvura ya mbere tariki 24 Ukwakira nabwo ngo ikaba yaraguye ari ibitonyanga, indi nke ikaba yaguye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ngo kuko imyaka bateye ahenshi yapfiriye mu mirima abandi baturage ngo bakaba baratinye gutera kubera izuba ryinshi babonaga.

Umwe yagize ati "Ntabwo imvura iragwa twagize ikibazo cy’imvura nke abenshi banatinye gutera imyaka kuko bari bafite ubwoba ko bitazera."

Undi yavuze ko iki kibazo cyatumye benshi batera imyaka irimo ibishyimbo, ibigori, ibitunguru byumira mu mirima nyuma yo kubura imvura izuba rikabyicira mu mirima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ngo ko bamaze kubarura imiryango irenga 7000 ishobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa.

Yagize ati “Rwimbogo guhera ejo babonye imvura n’uyu munsi bayibonye nyinshi. Mu by’ukuri hari abatinze gutera imyaka, hari abayiteye yanga kumera, ibi rero twabiganiriyeho urutonde rw’abantu tubona bashobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa twararukoze baragera ku bihumbi birindwi birengaho gato ndetse twanarusangije n’inzego zidukuriye.”

Yavuze ko bafite icyizere ngo kuko imvura yatangiye kugwa kandi ngo hari n’ibishyimbo byerera igihe gito batangiye gushishikariza abaturage gutera, abo mu mibande ngo batangiye kubashakira imigozi y’ibijumba kugira ngo bayihinge.

Ati "Nuwagira ikibazo kijyanye no kuteza ni yo mpamvu tuba twatangiye kubamenya ngira ngo ni ibisanzwe Leta yacu ikunda Abanyarwanda mbere y’ikindi cyose batabarwa nta muntu ushobora kugira ikibazo cy’ibiribwa gusa njye mfite icyizere ubwo imvura yatangiye kugwa nabo kandi ni abakozi batangiye guhinga no gutera ibihingwa bishobora kuba byakwera vuba.’’

Yavuze ko abona nta kibazo bazagira cyane uretse icyo kugabanuka k’umusaruro ariko ngo ikijyanye n’ibyo kurya cyo ntikizahagaragara.

Abaturage barenga 7000 bashobora kugira ikibazo cy’amapfa, bose ari abo mu Murenge wa Rwimbogo mu gihe ahandi hose ngo ho bafite imvura.

Imvura yabaye ingume muri Gatsibo, kuri ubu harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa
Imyaka yo mu Murenge wa Rwimbogo yatangiye kumira mu mirima nyuma yo kubura imvura



source : https://ift.tt/3ns05gK
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)