Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga mu harangwa ingengabitekerezo ya Jenoside: Ishusho y’imyaka itatu ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibare ishingiye kuri dosiye zavuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikagezwa mu Bushinjacyaha mu myaka ya 2017/2018, 2018/2019 ndetse na 2019/2020.

Ubwo yari yatumiwe mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iyo izo dosiye zageze mu Bushinjacyaha nabwo bukaregera inkiko biba bigaragaza ko zifite ibimenyetso byerekana ko ibyaha byakozwe.

Uwo munsi yari yatumiwe ngo ageze ku bitabiriye uwo mwiherero ikiganiro ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo igera mu mahanga ivuye imbere mu gihugu kuko ari ho “ndiri yayo.”

Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe ko muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka. Ni byo, ariko ntiyashize irahari kandi iteye n’impungenge.”

Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga…

Hashingiwe kuri izo dosiye kandi bigaragara ko hari ibice by’igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside yiganjemo kurusha ahandi.

Ku rwego rw’uturere, utwo mu mijyi ni two tuza imbere y’utundi mu ho igaragara cyane. Utwo ni Gasabo na Kicukiro tubarizwa mu Mujyi wa Kigali, na Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyo ntara ni nayo iza imbere y’izindi muri dosiye zashyikirijwe inkiko, Uburasirazuba bukayikurikira, Umujyi wa Kigali, Uburengerazuba naho Amajyaruguru akaza inyuma.

Hagendewe ku byiciro by’imyaka, Abanyarwanda bafite iri hagati ya 36 na 45 ni bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha abandi, aho bihariye 30,9%.

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Ibi biteye impungenge kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19. Bari urubyiruko abandi ari batoya ariko ubu ni bo igaragaramo cyane.”

Abari hagati y’imyaka 27 na 35 ni cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, aho gifite 22%.

Icyiciro kiza ku mwanya wa gatatu ni icy’abari hagati y’imyaka 46 na 55 cyihariye 18,6%; abari hagati ya 56 na 65 bakayigira ku ijanisha rya 14,3%; naho abarengeje imyaka 65 bayifite kuri 6,2%.

Mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo dosiye zigaragaza ko abafite ingengabitekerezo yayo bangana na 8%.

Hanagaragajwe ko mu mwaka wa 2019/2020, mu Rukiko Rukuru n’inkiko zisumbuye haburanishijwe imanza 184 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandatu. Abazihamirijwemo ibyaha ni 150.

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cyarangiye ahubwo gikwiye guhagurukirwa.

-  Mu mahanga byifashe bite?

Yakomeje avuga ko mu mahanga ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu byiciro byose.

Ati “Mu banyamakuru, mu banyapolitiki, mu basirikare, mu bashakashatsi, mu badipolomate, mu banyamadini hose irahari.”

Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “inyandiko za mbere zatangajwe ziyipfobya zanditswe n’abapadiri.” Ibyo ngo byakabaye isomo ko aho kuyirwanyiriza no mu madini harimo.

Yongeyeho ati “Hari ibaruwa nini cyane yanditswe n’abapadiri 29 b’Abanyarwanda, bayandikira i Goma ku 4 Kanama 1994. Iyo ni imwe mu nyandiko za mbere zapfobyaga Jenoside mu buryo bugaragara.”

“Muri paji zigera ku munani zayo igaragaza ko Abatutsi batishwe bakorewe Jenoside ahubwo habayeho intambara ndetse ko FPR-Inkotanyi yishe Abahutu benshi cyane kurenza umubare w’Abatutsi bapfuye.”

Iyo baruwa yandikiwe Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, yakurikiwe no gukwirakwiza inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitangazamakuru by’i Burayi byiganjemo iby’idini Gatolika.

Icyakora Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko muri rusange amadini “ari mu murongo mwiza usibye abo batannye.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahanga kandi inatizwa umurindi “n’abiyita abanyepolitiki”. Babikora bifashishije uburyo bwo kugaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; bakavuga ko Abahutu n’Abatutsi barwanye bakicana bagakorerana na jenoside.

Yanagaragaje ko “imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu” ikomeza kugira uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hanze y’u Rwanda, ikitwaza “Mapping Report” kandi u Rwanda rwaragaragaje ko ibiyikubiyemo ari ibinyoma.

-  Hakorwe iki?

Abadepite bunze mu rya Minisitiri Dr Bizimana bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye gukomeza kujenjekerwa.

Bumwe mu buryo bugezweho abayifite basigaye bifashisha, ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, WhatsApp kimwe na shene za You Tube.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko kubatsinda bizasaba gushirika ubute kw’Abanyarwanda na bo bagahangana nabo, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru n’ahandi hose banyura bayikwirakwiza.

Abo badepite basabye Minisitiri ko “nk’umuntu ufite ubunararibonye” ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yategura uburyo hajya habaho ibiganiro bihoraho mu bitangazamakuru, bigamije guhangana n’ibinyoma by’abafite ingengabitekerezo yayo.

Banasabye ko habaho ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hagategurwa inyigisho z’uburere mboneragihugu n’izisobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ababyiruka bazakura bazi ukuri bityo abababibamo ingengabitekerezo bagatsindwa.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka ariko itarashira



source : https://ift.tt/3Ds2uOS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)