Izizafashwa zizatoranywa binyuze muri gahunda ya NIRDA yitwa Open Calls izaha inganda imashini ku nguzanyo izishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate itanzwe.
Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ine, kuva ku wa 12-15 Ukwakira 2021, yahuje ba nyir’inganda ziyandikishije muri iyi gahunda ndetse n’inararibonye zaturutse i Burayi kugira ngo bahugurwe uko bakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no kuzifasha guhatana n’izindi ku isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko inganda zizahabwa inyongeragaciro mu bijyanye n’ubuhinzi ari izikora ubworozi bw’inkoko, ubw’ingurube ndetse n’izitunganya ibiribwa by’amatungo.
Mu bijyanye n’ubwubatsi ho inganda zikora ibijyanye no guconga amabuye ndetse n’izikora ibikoresho biva mu ibumba ni zo zizahabwa imashini mu kuzamura urwego rwazo hagamijwe kugabanya ibikoresho bitumizwa hanze ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Dr. Sekomo yagize ati “Amasosiyete y’inganda dufite ageze hafi ku ijana na mirongo ariko bazagenda batoranyamo abazafashwa. Amafaranga nka NIRDA tuzafashisha abantu muri ibi byiciro ageze hafi kuri miliyari 4,5 Frw.”
“Ariko hari n’andi mafaranga umuterankunga Enabel azatanga azifashishwa mu kongerera igishoro abahawe imashini. NIRDA tuzatanga amamashini, naho Enabel ifatanyije na BRD batange arenga miliyari 2,5 Frw azatangwa nk’igishoro ku bahawe imashini.”
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iki gihugu kizafasha kandi izi nganda kumenya uko zakoresha ikoranabuhanga ndetse no mu bijyanye na serivisi ziteza imbere ubucuruzi.
Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abikorera kwitabira amahirwe bahabwa binyuze muri NIRDA ariko kandi no kubyaza umusaruro iri huriro mu guhanga udushya nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, Ingabire Yves Bernard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka ngo iteze imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kuzamura ubukungu.
Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye ndetse na gahunda zigamije gufasha iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, atari gusa mu buhinzi, guteza imbere imiturire n’inganda ahubwo no kudufasha kuzamuka cyane mu rwego rw’inganda rugezweho muri iki gihe.”
Ibyitezwe n’abanyenganda nyuma yo guhabwa imashini
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, umaze imyaka icumi azorora akanoroza abandi yavuze ko yasabye imashini zizamufasha kuzibyaza umusaruro, akava ku rwego rwo kuzorora, akagera ku rwo kuzibaga no gutunganya inyama mu buryo bugezweho.
Yagize ati “Imashini nasabye ziri mu byiciro bibiri, izizabaga hakagira n’izindi zizatunganya inyama. Ni ukuvuga ngo umaze kubaga, inyama urazibonye utangiye kuzikata neza uko abakiliya bazikenera ariko no kuzibyaza umusaruro ukoramo nka ‘sosiso’, ‘jambo’ n’ibindi.”
Shirimpumpu ukorera ubworozi mu Karere ka Gicumbi na Rubavu avuga ko uyu mushinga we uzateza imbere ubworozi bw’ingurube n’ibikorerwa mu Rwanda muri rusange, kuko umubare w’inyama z’ingurube zitumizwa hanze uzagabanuka.
Kamagaju Pierrine ukora amatafari muri sosiyete ya ‘Irasubiza Company Limited’, avuga ko bakora amatafari mu ibumba hifashishijwe imashini isaba gukoresha intoki ‘semi-manuel’, aho avuga ko bahawe izigezweho byakongera umubare w’ayo bakora n’ibiciro bikagabanuka.
“Dukora amatafari 2000 ku munsi kuko dukoresha intoki, ariko baduhaye imashini zigezweho bakanazitwongerera ku munsi twakora n’amatafari 10.000 […] ubu iri tafari rimwe rihagaze 100 Frw, ariko tubonye imashini dukoresha z’umuriro twakora menshi igiciro tukaba twakigabanya.”
Ubu mu Rwanda haracyari icyuho mu nganda zikora amatafari ndetse n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, cyo kimwe no mu bworozi aho usanga nk’amahoteli cyangwa restaurants zitumiza ingurube n’inkoko hanze kandi mu gihugu zihari.
Iyi gahunda ya NIRDA ya ‘Open Calls’ igamije gufasha izo nganda kuziba ibyo byuho zigakora ibiri ku rwego mpuzamahanga.
source : https://ift.tt/3v8zY1W