Dr Habumuremyi yababariwe na Perezida wa Repubulika, asabwa kwishyura abo abereyemo imyenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse ku wa 13 Ukwakira 2021, ni ryo ryemeje ko uyu mugabo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, ababariwe na Perezida wa Repubulika.

Rigira riti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

Urugero, yemereye urukiko ko hari rwiyemezamirimo witwa Ngabonziza wagemuriye ishuri ibikoresho, mu isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni 22.5 Frw.

Yavuze ko amasezerano yagenaga ko uwo rwiyemezamirimo yishyurwa mu byiciro bitatu. Ngo Christian University of Rwanda yamwishyuye miliyoni 5 Frw, hasigara miliyoni 17,5 Frw.

Hari indi sheki yahaye Nkurunziza Charles ya miliyoni 38 Frw yari yaragurije iri shuri. Kuri sheki yahawe Kazungu Edmond, Dr Habumuremyi yavuze ko yagurije Kaminuza miliyoni 28,9 Frw, habaho amasezerano y’ubwumvikane y’uko ayo mafaranga yazishyurwa mu byiciro.

Yavuze ko kuri ayo mafaranga, hari ayo yagiye yishyurwa, ariko ko ibyo yashoboye gukusanya ari uko amaze kwishyurwa miliyoni 18,9 Frw.

Undi witwa Usengimana Albert na we wahawe sheki, Dr Habumuremyi yavuze ko yashyize miliyoni 50 Frw kuri konti y’iri shuri. Ni amafaranga ishuri ryari rikeneye rishaka ayo ryakoresha kugira ngo rikomeze gukora neza.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugabo afite amadeni arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika



source : https://ift.tt/2YSWXlB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)