Dore uko bigendekeye umwana muto washinjwaga guhagarika imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram, na WhatsApp. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 04 Ukwakira 2021 urubuga rwa Facebook ndetse nizindi mbuga ziyishamikiyeho arizo WhatsApp, Messenger na Instagram byavuye ku murongo mu gihe cyamasaha atandatu yose .Izo mbuga ubwo zasubiraga ku murongo, umuyobozi wa Facebook, bwana Mark Zuckerberg yagaragaye asaba imbabazi z'ibyabaye ariko ntiyasobanuye icyateye iki kibazo muri izi mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y'ibi ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kwandika ko kuzima ku izi mbuga kwatewe n'umwana muto w'imyaka 13 witwa Sun Jisu ukomoka mu Bushinwa ,winjiriye izi mbuga akazikuraho gusa kuri ubu biravugwa ko uyu mwana arengana.

Izina rya Sun Jisu rikaba ryari mu mazina yashakishijwe kuri internet, benshi bashaka kumenya uwari we, nyuma baza gusanga ari umwana muto, ibintu byatumye benshi bamagana aya makuru ndetse ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko ibi ari ibihuha.

Amakuru avuga ko uyu mwana atari we wabikoze.



Source : https://yegob.rw/dore-uko-bigendekeye-umwana-muto-washinjwaga-guhagarika-imbuga-nkoranyambaga-za-facebook-instagram-na-whatsapp/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)