Hagaragaye umuburanyi mushya mu rubanza rwa P5 na RUD Urunana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, nibwo byari biteganyijwe ko iburanisha ry’abahoze ari abarwanyi ba P5 na RUD Urunana rikomeza.

Ubwo bari bageze mu rukiko, ubushinjacyaha bwagaragaje umuburanyi mushya uheruka gufatwa witwa Mbarushima Aime Erneste.

Kuri we yari inshuro ya mbere ageze mu rukiko ariko ibyaha akurikiranyweho bigaragara ko bifitanye isano n’ibya bagenzi be 37 kandi na we n’ubwo atemera ko yakoze imyitozo ya Gisirikare mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntahakana ko yabaye umuganga w’abandi basirikare ndetse ko abenshi bari mu rukiko abazi.

Mbarushimana yahoze ari umurwanyi wa P5 ariko ubwo bakoraga urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana ngo bafatanye umugambi wo gutera u Rwanda banyuze mu Majyaruguru, yari mu basirikare.

Bageze Uvira barashweho n’ingabo za Congo, FARDC, bamwe bakwira imishwaro abandi barimo na Mbarushimana barafatwa bashyikirizwa Monusco.

Mbarushimana yatorotse Monusco yerekeza muri Uganda ari naho yafatiwe ubu akaba yazanwe mu rubanza kugira ngo aburanire hamwe na bagenzi be 37.

Mbarushimana mu kwisobanura kwe yari yasabye ko urubanza rwe rutahuzwa n’urwa bagenzi be kuko batafatiwe.

Yavuze ko atabasha kuburana adafite umwunganira mu mategeko kandi ko atabasha no kumwiyishyurira.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi bagaragaraje ko Mbarushimana agomba kuburanishirizwa hamwe na bagenzi be ku bw’inyungu z’ubutabera kandi ko nabo bazategura dosiye ye ijyanye n’indishyi baregera ku bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu 2019 mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Inteko iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza kugira ngo Mbarushimana ashake umwunganira mu mategeko cyane ko ashobora no gutanga ibimenyetso bishya ngo kuko hari ibyo avuga bishobora gufatwa nk’ibimenyetso ku byaha bagenzi be bakurikiranyweho.

Hanzuwe ko urubanza rugomba gusubikwa bityo Mbarushimana akazisobanura ndetse n’abo bareganwa bakagira umwanya wo kuba bakongera kwisobanura ku byo ashobora kuzavuga.

Hafashwe umwanzuro ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 23 kugeza 25 Ugushyingo 2021 humvwa Mbarushimana wahujwe na bagenzi be 37.

Bose uko ari 38 bakurikiranweho ibyaha ibifitanye isano n’iterabwoba byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta z’amahanga, iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi n’ubujura ndetse n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Inteko iburanisha yemeje ko Mbarushimana agomba kuburanishirizwa hamwe na bagenzi be kuko hari ibimenyetso bishya ashobora gutanga
Iburanisha rizasubukurwa ku wa 23 Ugushyingo 2021



source : https://ift.tt/3pjaWMu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)