Bull Dogg yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly, amuvuga ibigwi na we aramushimira(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi nyarwanda, Bull Dogg avuga ko yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly wavuze ko akunda indirimbo z'uyu muraperi, na we avuga ko anyurwa n'ibikorwa by'uyu Nyampinga ndetse ko amufata nk'umugore uri ku rwego rwo hejuru ngo amwise umukobwa yaba amupfobeje.

Mu minsi ishize nibwo Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko akunda uyu muraperi ajya afata umwanya ukumva indirimbo ze.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Bull Dogg yavuze ko akunda gukurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba anyurwa n'ibikorwa bye n'ibitekerezo bye ndetse akaba ubu akaba ari umufana we cyane.

Ati "Nabaye umufana we ndamukunda, ku buryo nange hari ibyo mwigiraho mu bitekerezo bye."

Uyu murapera avuga ko amufata nk'umuntu wiyubashye ndetse akunda gukurikira ubuzima bw'uyu mukobwa umunsi ku munsi.

Ati "Njyewe mufata nk'umukobwa cyangwa umugore w'icyitegererezo, buriya wenda umukobwa wese aba ari umugore niko bavuga ariko umugore wese ntiyaba umukobwa, mufata nk'umugore iyo uvuze umukobwa mba mbona uba urimo kumushyira hasi kandi njyewe uburyo mubonamo ni umugore wiyubashye, twigeze guhura rimwe mu kiganiro kuri radiyo arimo asohoka njye ninjira, musuhuza biri aho ariko nkunda gukurikirana ubuzima bwe nk'uko buca ku mbuga nkoranyambaga ze."

Hari indirimbo nshya Bull Dogg aheruka gusohora yitwa 'By'ukuri', hari igitero yaririmbyemo Mutesi Jolly. Yagize ati "Sinjya mu tuvumo tw'inturi, mfatira furi kuri puri nkakora umubiri bukorikori bw'ukuri, mbikora nka Mutesi Jolly, mfatira furi kuri Suri nkabaha amastori(stories), autobiography y'ukuri".

Agaruka kuri iyi ndirimbo yaririmbyemo Mutesi Jolly, yavuze ko yabikoze kuko amwemera kandi yamukuriye ingofero, gusa ngo yizera ko nta kibazo yabigizeho.

Ati "Niba nta kibazo yabigizeho amenye y'uko yavuzwe neza kandi yemewe kandi yubawe. Ku giti cyanjye, Jolly namukuriye ingofero, ni umusirikare, ni indwanyi mu by'ukuri kandi uriya mwuka wo guhangana ni mwiza kuri buri muntu wese ushaka kugera ku iterambere kuko ntabwo ushobora kugera ku iterambere cyangwa ku rwego urwo arirwo rwose rukomeye utarahuye n'abantu baguca intege''.

Mutesi Jolly na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashizeho agace gato k'aya mashusho gaherekezwa n'amagambo yo gushimira uyu muraperi yongera gushimanagira ko akunda kureba indirimbo ze.

Mu kwezi gushize nibwo Bull Dogg yasohoye album ye nshya yise 'Kemotherapy' yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya 'Old school' zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n'ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

Mutesi Jolly mu minsi yashize yavuze ko anyurwa n'ibihangano by'uyu muraperi
Bull Doo yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bull-dogg-yakuriye-ingofero-miss-mutesi-jolly-amuvuga-ibigwi-na-we-aramushimira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)