Urubanza rw'abaregwa kwica abaturage mu Kinigi rwasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza rw
Urubanza rw'abari bagize P5 na RUD Urunana rwasubitswe kugira ngo Urukiko ruzabanze kumva umuburanyi mushya

Urukiko rwari rwarangije kumva abasanzwe baburana hasigaye isomwa ry'urubanza, ariko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwerekanye Mbarushimana nk'umuburanyi mushya na we wiyemerera ko aziranye n'abari basanzwe muri urwo rubanza.

Ubushinjcayaha buvuga ko Mbarushimana ashobora kuba azanye amakuru mashya muri uru rubanza.

Aba barwanyi bose uko ari 37 bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwinjiramo, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo.

Baregwa kandi icyaha cy'iterabwoba, kugirira nabi Ubutegetsi buriho, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n'ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ibyo byaha bishingira ku gitero cyagabwe ku butaka bw'u Rwanda ku itariki 04 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi w'Akarere ka Musanze, bikavugwa ko abateye baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko bari abarwanyi b'imitwe ya P5 na RUD-Urunana, bakaba baragabye igitero mu Kinigi kigahitana abantu 15 abandi 14 bagakomereka, ndetse bamwe mu bakomeretse bivugwa ko kugeza n'ubu bacyivuza ingaruka z'icyo gitero.

Mu iburanisha ry'uru rubanza mu mizi ryabaye ku itariki 14 na 15 Nzeri 2021, abatangabuhamya bagera ku icyenda bashinje aba barwanyi kubakomeretsa no kubicira ababo, ndetse no gusahura hamwe no kwangiza imitungo yabo, bakaba baregera indishyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko 30 muri abo barwanyi bavuye mu mutwe wa P5 boherejwe na Kayumba Nyamwasa, bakaba ngo barazamutse amashyamba ya Congo bavuye mu misozi ya Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo bajya gutera u Rwanda baruturutse mu Majyaruguru.

Muri Kivu y'Amajyaruguru ni ho bivugwa ko bahuriye n'abandi barindwi bo mu mutwe wa RUD Urunana bakishyira hamwe. Abo muri P5 bari bayobowe n'uwitwa Sergent Emmanuel Ngirinshuti watorotse ubutabera, mu gihe abo muri RUD Urunana ngo bayobowe na Seleman Kabayija.

Ubushinjacyaha buvuga ko abenshi muri abo barwanyi ari Abanyarwanda bari batuye mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Malawi n'u Rwanda.

Mbarushimana Aimé Ernest utavuzwe igihe yafatiwe muri Uganda, ntabwo yabashije kuburana kuri uyu wa Kabiri kuko yabwiye Urukiko ko atarabona umwunganizi, kandi akaba ngo adashoboye kumwiyishyurira.

Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwahisemo kwimurira uru rubanza ku matariki ya 23-25 Ugushyingo 2021, kugira ngo Mbarushimana abanze abone umwunganira mu mategeko.




source : https://ift.tt/3FV4lOh
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)