Asaph ni itsinda riramya mu buryo bwa gihanuzi nk'uko babitojwe n'Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ayobowe n'Umwuka Wera mu rwego rwo kugira ngo bajye baramya Imana bityo icyubahiro n'ubwiza bw'Imana bigaragare mu itorero no mu gihugu.
Iryo tsinda rigari rikorera muri Zion Temple, itorero rifite umubare munini w'abakristu ndetse basenga Imana mu kuri no mu mwuka. Aho ibitangaza byinshi bimaze gukoreka, harimo gukira indwara no kubohoka biciye kuramya no guhimbaza Imana.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, Asaph yifatanyije n'itorero Four square-Kimironko muri Kigali mu kuramya no guhimbaza Imana, ahari igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'iryo torero, kikaba cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ku isaha ya saa kumi nibwo Asaph yatangiye kuramya no guhimbaza Imana, aho bishimiwe n'imbaga y'abakristu bari bitabiriye igiterane hakabaho kubohoka gukomeye no kongera guhembuka, biturutse ku kuramya no guhimbaza.
Muri iki giterane, haririmbwe indirimbo nyinshi ndetse n'imbyino mu mico itandukanye mu kuramya no guhimbaza, ariko noneho mu buryo bwa gihanuzi, nk'uko biri mu muhamagaro wa Asaph, abari aho bashimishijwe cyane n'uburyo Asaph yakoresheje 'ilingala'.
Baririmbye indirimbo zirimo 'Wambaye icyubahiro', 'Hejuru yawe', 'Habadiriken', 'Nifatikanyije', 'Ndagushimira' n'izindi.
Nyuma y'iyi gahunda, Asaph irategura amateraniro y'ubuhanuzi yo kuramya no guhimbaza Imana azaba taliki ya 17 Ukwakira 2021 saa kumi z'umugoroba kuri Zion Temple Gatenga.
Uwo munsi bazaba baramya Imana ikora ibitangaza. Bati 'Uzazane izo nzandiko mu bwiza bw'Imana. Mu kuramya Imana hari igisubizo cyawe.'
Umushumba wa Asaph, Pastor Benediction Masimango yavuze ko Asaph atari abaririmbyi gusa ahubwo ari abahanuzi batorejwe ku birenge bw'umubyeyi wabo, intumwa ndetse akaba n'umuhanuzi Apotre Dr Paul Gitwaza bakaba bahanura bakoresheje n'ibicurangisho binyuranye nkuko biboneka muri Bibiliya (1 Ingoma 25:1).
Uyu muyobozi yavuze kandi ko atari ubwa mbere babonye ibitangaza mu kuramya no guhimbaza Imana. Ati 'Uko Imana yari iri niko iri ni nako izahora. Muze duhure n'Imana ikora ibitangaza.'

Itsinda ry'abaramyi bibumbiye muri Asaph Music International ryifatanyije n'abakristu bo mu itorero Four Square Kimironko kuramya no guhimbaza Imana

Kanuma Damascene, umuririmbyi ukomeye muri Asaph Music InternationalÂ

Kamukama Jane afatanya na bagenzi be kuririmba indirimbo zirimo 'Hejuru yawe' n'izindi

Nkundabiga Jolie, mu gitarene Asaph yakoreye muri Four Square Church-KimironkoÂ
Umuririmbyi wa Asaph, Mutima Liliane
Abaririmbyi ba Asaph, Nkundabiga Jolie na Nkubana Erneste baririmbira abitabiriye igiteraneÂ
Wari umugoroba mwiza wo gusabana n'Imana byihariye 
ASAPH MUSIC INTERNATIONAL BAHERUTSE KURIRIMBA MUGITERANE AFRICA HAGURUKA 2021