Amerika yatangiye ibiganiro n'abayobozi b'Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inshuro ya mbere Abanyamerika bagiye guhura n'Abatalibani kuva Amerika yakura ingabo zayo muri Afuganisitani mu kwezi kwa Kanama 2021.

Itsinda ry'intumwa za Amerika zahuye n'umuyobozi w'Abatalibani tariki ya 9 Ukwakira ndetse ibiganiro birakomeza na tariki ya 10.

Amerika ivuga ko izakomeza umubano wayo n'ubuyobozi bushya bwa Afuganisitani nyuma y'ifatwa ry'umurwa mukuru w'icyo gihugu ari wo Kabul muri Kanama 2021, ariko kandi izaba n'inama ya mbere ibahuje imbonankubone.

Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko Perezida Joe Biden ashyize imbere gushyigikira Abanyafuganisitani bari ku ruhande rwa Amerika mu myaka 20 ishize.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko abatalibani bashaka ubufatanye ku banyamerika basigaye muri Afuganisitani, impunzi amagana z'Abanyafuganistani zasigaye muri icyo gihugu hamwe n'abanyamahanga bakiri muri Afuganisitani ndetse badashaka kuhava.




source : https://ift.tt/3mLE6RI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)