Abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri urwo rwego Polisi y'u Rwanda ikomeje kureba uko amabwiriza yubahirizwa, abayarengaho bagahanwa. Urugero ni aho mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, abantu basaga 110 bafatiwe ahantu hatandukanye muri Kigali bamwe bari mu tubari mu masaha bakabaye bari mu ngo.

Hari abafashwe bavuga ko bari muri gahunda yo gufata amashusho y'indirimbo ya Papa Cyangwe ahagana saa saba z'ijoro, gusa bakaba bemera ko bakoze amakosa kandi bakaba bayasabira imbabazi.

Abo bantu bafashwe bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru. Polisi ikaba isaba abantu bose barimo n'ibyamamare kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.




source : https://ift.tt/3FwKR2f
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)