Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo habaye umukino wo mu itsinda rya E, aho u Rwanda rwari rwakiriye ikipe y'igihugu ya Uganda mu mukino w'umunsi wa gatatu wo muri iri tsinda rya E, umukino warangiye Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

Ni umukino watangiye ku isaha saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino watangiye Amavubi ahanahana neza ariko bitagize icyo bitanga kugeza ubwo igice cya mbera kibura iminota ine gusa ngo kirangire nibwo ikipe y'igihugu ya Uganda ibonye igitego cyatsinzwe na Fahad Bayo Aziz.

Iki gitego kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 90 y'umukino, ni mugihe kandi hategurwa umukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 umukino ukazabera mu gihugu cya Uganda.

Muri uyu mukino u Rwanda rwahaye amahirwe rutahizamu Raphael York ukina mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Suwede, ariko uyu yaje gusimburwa na Manishimwe Djabel nawe wagerageje gufasha Amavubi ngo barebe ko bakwishyura igitego batsinzwe kare ariko biba iby'ubusa umukino urangira ari igitego ku busa.

Gutakaza uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda biratuma mu mukino itatu Amavubi amaze gukina aguma ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe dore ko umukino wa mber yatsinzwe na Mali ndetse inganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka kubera mu Rwanda.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier 'Seif', Muhire Kevin na Haruna Niyonzima (c), Rafael York, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

Uganda: Charles Lukwago , Dennis Iguma, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothey Awany, Khalid Aucho (c), Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo, Steven Mukwala

The post Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatsinzwe-na-uganda-igitego-kimwe-ku-busa-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatsinzwe-na-uganda-igitego-kimwe-ku-busa-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-2022

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)