Agahinda k’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 15, agahita yanduriramo SIDA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mukobwa uterwa agahinda no kuba yarinjiye mu buraya afite imyaka 15 asa n’utazi neza ibyo arimo, yahise aterwa inda imburagihe ndetse ananduzwa agakoko gatera SIDA.

Ati “Ninjijwemo [mu buraya] no kubera ko nabaye imfubyi nkabura ibyo kurya. Nabonye bagenzi banjye b’inshuti zanjye bari mu buraya, barambwira ngo aho kugira ngo ubure uko ubaho ngwino tukwereke uburyo wajya ubona amafaranga, ubwo mba ninjiyemo gutyo.”

Ingaruka ya mbere avuga yahuriye nayo mu buraya ni ugutwara inda imburagihe.

Ati “Ninjiyemo ntazi ibyo ari byo baba bahise bantera inda ndahangayika kurusha mbere. Narabyaye umwana arangora bigera n’aho numva namujugunya ariko ntabwo namujugunye.”

Ubuzima yagiye gushakira mu buraya ntabwo yabubonye kuko yahuriyemo n’ibibazo byo kwandura Sida.

Ati “Abagabo twaryamanaga bampaga amafaranga ibihumbi bibiri yo kurya, nta wigeze ayarenza. Ubuzima nashakaga ntabwo nabubonye ahubwo narahombye kuko banyanduje Sida. Ikindi nahombye ni amashuri kuko kwiga byahise bihagarara.”

N’ubwo yanduye Sida yakomeje gukora umwuga w’uburaya kandi avuga ko hari abagabo benshi baza kuryamana na we bakanga kwikingira.

Avuga ko kugeza ubu afite inzu akodesha akakiriramo abagabo, ariko we n’abagenzi be bafite aho bajya kubategera mu dusantere no ku muhanda.

Yifuza kuva mu buraya agashaka ikindi yakora kuko ari umwuga akora atawishimiye.

Izindi ngaruka avuga yahuriye nazo mu buraya ni ukurarana n’abagabo bamara kuryamana bakanga kumwishyura.

Yakomeje ati “Hari umugabo twumvikanye amafaranga arangije arayanyima turarwana induru ziravuga. Icyo gihe twararwanye abantu barahurura bamusaba kumpa amafaranga yanjye.”

Mu rwego rwo kwirinda kongera gutwara inda yaboneje urubyaro akoresheje uburyo bwo kwiteza urushinge.

Ikintu gikomeye cyamubabaje mu buzima bwe ni uko yanduye Sida akiri muto atakaza icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza.

Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse kandi nta cyiza kirimo.

Uwo mukobwa ni umwe mu barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere.

Umwe mu bakobwa barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere, yavuze uko yinjiye muri uyu mwuga mu kigare akaza no kwanduriramo SIDA

[email protected]




source : https://ift.tt/3l6W2GI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)