Abarimu bagaragaje ibikidindiza uburezi bw’abana bafite ubumuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kayonza, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku barimu bahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza.

Aya mahugurwa akaba ari gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri aya mahugurwa abarimu bari kwigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha abana bafite ubumuga kwigana n’abandi.

Abarimu bishimiye aya mahugurwa bavuga ko azabafasha cyane ngo kuko akenshi bahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu kwigisha zirimo kuba batarahawe amahugurwa y’ibanze ku kwigisha abana bafite ubumuga ndetse no kutamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’aba bana.

Bucyensenge Pascal wigisha mu Karere ka Rubavu ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Kabirizi, yavuze ko imbogamizi bahura na zo mu kwigisha abana bafite ubumuga harimo no kudashobora kubavugisha.

Ati “Badutegura kuba abarezi ntabwo twigeze twiga uburyo bigisha abana bafite ubumuga ahubwo twageze ku bigo by’amashuri turahabasanga bidusaba kwishakamo ibisubizo, iyo ugerageje gushaka n’uko umufasha usanga nta bumenyi buhagije ufite. Natanga nk’urugero nk’iyo uhuye n’umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, kumuvugisha mu marenga biratugora kuko nta mahugurwa menshi turabibonera.”

Yakomeje avuga ko hari n’ubwo bajya kwigisha aba bana bifashishije ibikoresho byabugenewe biri ku mashuri ariko bagasanga ubumenyi babifiteho ari buke bigatuma batabibyaza umusaruro ukwiriye.

Nshimiyimana Théoneste wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi mu Karere ka Rulindo, yavuze ko ku ishuri yigishaho hari abana 34 bafite ubumuga butandukanye akenshi ngo usanga hari abafite ibikoresho byabafasha ariko nta mwarimu uzi kubikoresha.

Ati “Ibibazo dufite akenshi batuzanira ibikoresho ariko nta mahugurwa ahagije twari twabona yo kubikoresha, ibi rero bituma tudafasha aba bana nk’uko bikwiriye.”

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi unashinzwe Uburezi budaheza, Dr Gonzague Habinshuti, yavuze ko impamvu hashyizweho aya mahugurwa ari uko basanze abarimu bigisha mu bigo bidaheza bayakeneye cyane.

Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi mu bijyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka cyane ko hari n’ibikoresho REB yagiye igura igashyira ku bigo, hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri cyiciro cy’ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

Yavuze ko ubusanzwe hari ibitabo REB yajyaga itanga nyamara bikaba bitarimo ibyo gufasha abafite ubumuga ariko ngo abarimu barigishwa uburyo ibyo bitabo bashobora kubishyira mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kugisoma mu buryo bworoshye.

Umukozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo Théodore, yavuze ko icyo biteze kuri aya mahugurwa ari ugufasha abarimu gukarishya ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

Ati “Mwarimu nasubira ku ishuri afite ubushobozi bwo kwigisha wa mwana ufite ubumuga akamwigisha ibisa n’iby’udafite ubumuga bizatuma biga bimwe kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma.”

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo 60 bifite uburezi budaheza, bifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga butandukanye bikabasha kubigisha badasigaye inyuma.

Bamwe mu barimu bavuze ko guhugurwa ku bijyanye n'ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abafite ubumuga bizabafasha
Abarimu bari guhabwa amahugurwa ni abahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza



source : https://ift.tt/3AlGpQd
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)