U Rwanda rwakiriye inama ihuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Local Governments Association: EALGA); iteganyijwe ku wa 4-8 Ukwakira 2021. Yakiriwe by’umwihariko na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC.

Mu by’ingenzi byitezwe kuyiganirirwamo harimo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo Covid-19 yateje ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kwiga ku nzira zabigeza ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), gushyira ingufu mu mikoranire ya EALGA na za Minisiteri z’Ubutegetsi bw’Igihugu zo mu Karere n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka ku buzima bwose bw’abantu, igasubiza inyuma ibikorwa by’iterambere muri iyi myaka ibiri ishize.

Yagaragaje ko iyi nama ya EALGF izibanda ku gushaka uburyo bwo kuzahura imibereho y’abaturage ndetse no kugarura icyizere muri EAC.

Yakomeje agira ati “Twizera ko umusaruro uzava muri iyi nama uzagira uruhare rukomeye mu guhuza ibihugu bigize EAC n’abafatanyabikorwa babyo hagamijwe gushyiraho ingamba n’ibikorwa bizateza imbere imiyoborere y’inzego z’ibanze ndetse no kuzahura ubukungu mu baturage ba EAC.”

EALGF kandi izarebera hamwe ibyiza byo kugeza ubuyobozi ku baturage nka kimwe mu bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu mu Karere, ndetse no gushyira imbaraga mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahungabanyijwe na Covid-19 muri EAC.

Muri iyi nama hazanatorwa Komite y’ubuyobozi bwa EALGA, hakorwe ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bacyuye igihe n’abayobozi bashya ndetse u Rwanda ruzaha inkoni Tanzania nk’igihugu kizakira iy’umwaka utaha.

Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze muri Afurika y’Iburasirazuba, EALGA, igizwe n’Ishyirahamwe ry’u Rwanda rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, Ishyirahamwe ry’inzego z’ibanze muri Tanzania, ALAT (Association of Local Authorities of Tanzania), iryo muri Kenya, ACGOK (Association of County Governments of Kenya), irya Uganda ULGA (Uganda Local Government Association) ndetse n’iry’u Burundi ABELO (Association Burundaise des Elus Locaux).

U Rwanda rwakiriye inama ngarukamwaka ihuza amashyirahamwe y'inzego z'ibanze mu bihugu bigize EAC



source : https://ift.tt/3uHOYn8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)