Abarangije amashuri abanza batsinze ku kigero cya 82,5% mu cyiciro rusange 86,3% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251906 barimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076 naho mu cyiciro rusange bari 121 626. Abakobwa 66240 n’abahungu 55 386.

Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.

Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.817 bihwanye na 30,10% na ho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.

Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%.

Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.

Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.

Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 55,4%, abahungu ni 44,6% mu mashuri abanza. Mu Cyiciro rusange abakobwa batsinze kuri 53,7% naho abahungu ni 46,3%.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa gusubiramo amasomo.

Ati " Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndeste n’amashuri yigenga akaba yabakira. Muri gahunda yo gukomeza gufasha abakiri inyuma mu myigire ntibari bujye mu byiciro bikurikiraho. Barafashwa dufatanyije n’ibigo bigagaho gusubiramo amasomo."

Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.

Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza yitwa Rutaganira Yannis Ntwari wigaga kuri Kigali Parents School, ishuri riherereye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munyeshuri yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukwiga ashyizeho umwete azi icyo ashaka kugeraho ariko akaba yaranafashijwe n’ababyeyi be.

Umubyeyi we Rutaganira Egide, yagize ati “Ni ibyishimo ku muryango wanjye ariko na none nshimira Imana niyo idushoboza byose.”

"Nubwo ababyeyi muri iki gihe tugira inshingano nyinshi iyo ubashije kumukurikirana, ukamuba hafi birashoboka. Twatangoiye kumukurikirana akiri mu kiburamwaka, tuakamuganiriza tumugira inshuti. Iyo umwana umugize inshuti akwiyumvamo ku buryo n’inama zose umugira azumva. Ikindi ku mbogamizi nabonaga afite najyaga ku ishuri nkabiganiraho n’abarimu bamwigisha bakangira izindi nama zirenze amasomo yo mu ishuri.”

Tumukunde Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke ni we wabaye uwa mbere mu basoje Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ati " Biranshimishije ariko ntabwo nakwirara, ngiye kurushaho gukora cyane kugira ngo nzakomeze gutsinda neza."

Rutijanwa François wari wamuherekeje yavuze ko yatangiye mu mashuri y’incuke aba uwa mbere, abonye Covid-19 ije ahangayika yibwira ko azasubira inyuma.

Yamushishikarije gufata umwanya uhagije agasubira mu masomo, amushishikariza gukurikirana amasomo kuri radio na televiziyo no kumugurira internet imufasha gukora ubushakashatsi.

Covid-19 ntiyasubije inyuma imitsindire

Nko mu 2019 abari batsindiye mu cyiciro cya mbere bari 3,8% mu gihe uyu mwaka ari 5,7%; mu cyiciro cya kabiri bari 17,7%, uyu mwaka ni 20,5%. Mu cyiciro rusange abari muri Division I mu 2019 bari 9,1%, mu 2021 ni 15,8% naho muri Division ya kabiri uyu mwaka ni 18,8% ugereranyije na 15,5% mu 2019.

Ibi ni byo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashingiraho avuga ko icyorezo cya Covid-19 kitasubije inyuma imitsindire.

Ati “Ikigaragara ni uko muri ya mezi amashuri yari afunze bigaragara ko ababyeyi bari bafite abakandida abazakora ibizamini bya leta bafashije abana kwiga bashyizeho umwete. N’ubuyobozi bw’amashuri bigaragara ko bwashyize imbaraga mu gufasha abana ku buryo iki cyorezo cya Covid-19 ntabwo cyagize ingaruka ku mitsindire y’abana ahubwo kubera umwanya uhagije wo kwiga byatumye batsinda neza kurushaho.”

Abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bazatangira amasomo ku wa 10 Ukwakira 2021.

Abakandida biyandikishije batabashije gukora ibizamini bangana na 5343 mu mashuri abanza mu gihe 1117 babitangiye ntibabirangiza naho 1198 mu Cyiciro Rusange ntibitabiriye mu gihe 916 bitabiriye ariko ntibabirangize.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yagize ati "Ibihe turimo bya Covid-19 bishobora kuba byaratumye abana bataza gukora ibizamini ariko tugereranyije n’imibare yo mu yindi myaka ntabwo ari imibare minini."

Porogaramu ya ’Associate Nurse’ izatangirana n’abanyeshuri 210

Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko inzego z’ubuzima mu Rwanda ari zo zagaragaje ko ’Abafasha b’Abaforomo’ bakenewe biturutse ku kuba mu gihugu hariyongereye amavuriro y’ibanze (Post de Santé) bagiramo umumaro.

Kuri ubu abaziga muri iyi porogaramu na bo bahawe amashuri ariko ngo umubare w’abakenewe wari muto bitewe n’imyanya ihari.

Ati “Dufite imyanya mike, tugiye gutangirana n’abanyeshuri 210 ni ukuvuga 30 ku mashuri arindwi agiye gutangirizwamo iyi porogaramu. Uko imyaka izajya yiyongera tuzajya twongera umubare ariko uyu mwaka turakira bakeya, abatarashoboye ‘gusaba imyanya’ barihangana. Muri abo 210 twabonye abasabye barenze ibihumbi 15, imyanya ihari ni mike kandi umubare twifuzaga twawugezeho.”

Kugira ngo umunyeshuri yemererwe guhindurirwa ikigo hashingirwa ku kuba afite uburwayi cyangwa ubumuga byemejwe na muganga cyangwa afite ikindi kibazo cyumvikana nk’uko Dr Bahati yabitangaje.

Abafite ibibazo byerekeye aya amanota yasohotse bashobora kwegera amatsinda ya NESA hirya no hino mu gihugu bakabafasha kubisubiza.

Ukeneye kureba amanota yifashisha uburyo bubiri burimo ubwa telefone aho umuntu afata nimero iranga umunyeshuri akohereza kuri 4891 agahita asubizwa cyangwa akanyura ku rubuga rwa internet rwa NESA.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashyikirizwa amanota n'Umuyobozi wa NESA,Dr Bahati Bernard



source : https://ift.tt/3uGit8X
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)