Umusaruro w’umubano wa Koreya n’u Rwanda mu myaka 58 ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri tariki 3 Ukwakira iki gihugu cyizihiza umunsi Repubulika ya Koreya yashyizweho wiswe ‘Gaecheon-jeol’, aho Abanya-Koreya bawizihiza mu rwego rwo kuzirikana umuco n’amateka byabo byatangiye mu 2333 mbere y’ivuka rya Yezu.

Uwashinze Koreya, wakwita nka Gihanga wayo ‘Dangun’ yayisigiye umurage wo gukora no kubaho byose ku nyungu z’ikiremwamuntu.

Uyu murage iki gihugu cyarawukurikije ndetse muri iki gihe ubwo abantu benshi bazahazwa n’ubukene, intambara n’indwara zitandukanye by’umwihariko Covid-19, Koreya ikora ibishoboka ikabaha ubufasha aho ariho hose ku Isi.

Harebwe k’u Rwanda, umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto yagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuzima n’ibindi cyane ko ibi bihugu bihuriye kuri byinshi byatumye birushaho gutsura umubano.

Koreya n’u Rwanda byose ni ibihugu bigizwe n’imisozi myinshi, bifite ubucucike bukabije bw’abaturage bituma bishyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage babyo kuko ariwo mutungo w’ingenzi bifite.

Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

Yaba u Rwanda cyangwa Koreya buri gihugu cyazutse mu buryo bwacyo kimakaza iterambere, ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubukungu bwihuta, mu gihe Koreya ari igihugu cya kane gikize muri Aziya, gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga rihambaye ku Isi.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rugendo rugana iterambere

Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) cyafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi byatwaye asaga miliyoni 140$ kuva mu 1991 kugeza mu 2020, ibintu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Uretse KOICA, Banki ya Exim yo muri Koreya nayo yatanze umusanzu wayo binyuze mu kigega EDCF (Economic Development Cooperation Fund) hatangwa miliyoni 51$ yo gukoresha mu guteza imbere ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Iyi banki kandi yatanze umusanzu mu kwagura ibikorwa by’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro ka miliyoni 66,2$, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yuko buri munyarwanda azaba afite umuriro w’amashanyarazi mu 2024.

Mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu nabwo cyabaye hafi y’u Rwanda kirugenera inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga birimo udupfukamunwa two ku rwego rwo hejuru, udukoresho twifashishwa mu gupima Covid-19 byose hagamijwe gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

Koreya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byemewe mu ruhando mpuzamahanga nk’ibihugu byabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse bikaba bikomeje imikoranire mu guteza imbere gahunda zose zijyanye n’ubuzima.

Imihigo irakomeje

Nk’uko u Rwanda ruri gukora iyo bwabaga ngo rushake ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura nabyo, birimo ibijyanye n’ubuzima, amahoro ndetse n’umutekano, Koreya nayo irajwe inshinga no gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye Isi ihura nabyo harimo no guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje Isi.

Iki gihugu kizakira kandi inama y’iminsi ibiri y’Umuryango w’Abibumbye ya 2021 ku kubungabunga amahoro (2021 UN Peacekeeping Ministerial) izaba ku itariki 7-8 Ukuboza, aho izaba igamije gushakira hamwe inzira z’imikorere irambye kandi itanga umusaruro mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

Iki gihugu kiri gutegura nanone ku nshuro ya gatanu ihuriro rizahuza Koreya n’Afurika ku bufatanye n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe mu mpera z’uyu mwaka, rizibanda ku kurebera hamwe ubufatanye byagirana mu kuzahura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika nyuma y’Icyorezo cya Covid-19 ndetse no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.

By’umwihariko u Rwanda na Koreya byafunguriye amarembo ibikorwa bigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya mu Rwanda ryo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iki gihugu [Korean Song festival], ndetse n’umukino wa Taekwondo ukinwa cyane muri iki gihugu. Iyi ambasade yashyize ingufu muri gahunda zigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, byumwihariko muri uku kwezi ku Ukwakira.

Koreya kandi izakomeza ubufatanye n’u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo, irutere ingabo mu bitugu mu kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.

Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Jin-weon CHAE ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana ubwo hasinywaga amasezerano ya ‘EDCF’
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Ambasaderi wa Koreya, Jin-weon CHAE mu muhango wo kwakira ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byari byatanzwe n’iki gihugu
Koreya igira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyingiro mu Rwanda, binyuze muri Koica yagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kigo gitangirwamo ubumenyi ku barimu bigisha muri aya mashami
Bimwe mu bikorwa Korea itera inkunga hari n’ibijyanye n’umukino wa Taekwondo, aha habaga amarushanwa yateguwe ku bufatanye na federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda



source : https://ift.tt/3A9pgZG
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)