
Ni icyiciro cya 11 gishoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva zatangira gutangwa Hakaba harimo ab'igitsinagore 80.
NI amahugurwa baherewe mu ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Rwamagana rya Police PTS Gishari.
Zimwe mu nyigisho bahawe harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n'imyitozo ibakomeza no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n'izindi nyigisho zibafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda igihugu kandi bakabikora neza.

Icyiciro cya kabiri cy'inyigisho kigizwe no kuyobora kubera ko aba Ofisiye bato barangiza kadete (Cadette), baba aribo bayobozi ku rwego rw'ibanze rw'aba Ofisiye (Leadership and Management), kuyobora abapolisi kuri za sitasiyo za Polisi hamwe n'inyigisho zitandukanye za gahunda za Leta.
Bimwe mu bidasanzwe abagabo n'abagore barangije ayo mahugurwa bahuye nabyo ni uko ari cyo cyiciro cyahanganye n'icyorezo cya Covid-19, aho banagiye gufatanya n'izindi nzego hanze mu rwego rwo guhangana n'icyorezo.

Ikindi ni uko batigeze basurwa nk'abandi kubera ingaruka za Covid-19, bakaba ari nacyo cyiciro cya mbere uretse kuba kigizwe n'umubare mwinshi, banafite ab'igitsinagore benshi.
Abo bapolisi batangiye amahugurwa ari 663 ariko barindwi muri bo (7) ntibayasoza kubera impamvi z'imyitwarire n'uburwayi.



source : https://ift.tt/3CoBcJ1