Abapolisi 35 bahuguwe ku kurwanya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahuguwe ku bitera inkongi, gukumira inkongi, kuzimya inkongi hifashishijwe ibikoresho bizimya inkongi n'ibindi.

Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

Yagize ati” Ubumenyi muhawe ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi k'umutekano. Murasabwa guhora mubyibuka kandi mubikoresha kugira muzabashe kuzuza inshingano za buri munsi.”

Umwe mu bahuguwe, SGT Jean Damascene Uwizeyimana yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi ashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwateguye ayo mahugurwa.

Yagize ati” Twigishijwe ibintu byinshi twunguka ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano zacu. Turashimira ubuyobozi bwacu kuba barateguye aya mahugurwa kandi turabasezeranya kuzakoresha neza ubu bumenyi duhawe.”

Aya mahugurwa yari inshuro ya kabiri ahawe abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro, aya mbere yari yabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021 hari hahuguwe abapolisi 36.

Ni inkuru dukesha Polisi y'u Rwanda




source : https://ift.tt/3pDYFlZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)