Abangavu babyaye babangamiwe no kutabona aho basiga abana ngo basubire ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri
Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri

Umwana wo mu Murenge wa Rwimiyaga, uhagarariye itsinda ry'abana 100 basambanyijwe bagaterwa inda, avuga ko 30 muri bo bifuza gusubira ku mashuri kwiga ariko bafite ikibazo cyo kubona abo bazasigira abana babo.

Ati “Turifuza gusubira ku mashuri ariko ikibazo gikomeye ni aho tuzasiga abana bacu. Ababyeyi baravuga ngo ntibabona ubushobozi bwo kutwishyurira ishuri ngo babone n'ibyo basigara batungisha abana bacu.”

Habyarimana Xaver ni umubyeyi ufite umwana wasambanyijwe aterwa inda, ku nshingano bari basanganywe zo kurera abana babo hiyongereyeho indi yo kurera n'abo babyaye.

Avuga ko bitewe n'ubushobozi bucye bigoranye kubona uko yasubiza umwana we ku ishuri ngo yongereho no kwita ku mwuzukuru.

Agira ati “Urabona bariya bana babyaye abandi bana, twari dufite inshingano zo kurera ba nyina, ubwo n'abandi urumva turimo kubarera. Dufite imbogamizi z'uko tutabona uko tubabonera ibikoresho by'ishuri n'amafaranga y'ishuri ngo tubashe no kurera bariya badusigiye, no kubabonera imfashabere n'ibindi byakenerwa mu gihe ba nyina bagiye ku ishuri.”

Yifuza ko Leta yabafasha kubonera ibikoresho n'amafaranga y'ishuri abo bana hanyuma ababyeyi bagasigarana inshingano zo kubatunga mu gihe bavuye ku mashuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko atemeranya n'ababyeyi bavuga ko batabona ubushobozi busigarana abana bavutse ku babyaye imburagihe, kuko hari amarerero aho umubyeyi azana umwana akamusiga akaza kumufata avuye mu mirimo ye.

Ikindi atemeranywa na bo ni uko hari abavuga ko ibyo yagafashije uwasubiye mu ishuri ari byo asigara areresha umwuzukuru kuko ibyo akenera atari byinshi byatuma adafasha uwo ku ishuri.

Abasaba gusubira ku nshingano zo kurera abana babo kuko na bo ibyabayeho batari babiteguye.

Ati “Nibasubire ku nshingano zo gutunga umuryango ahubwo bagabanye ibyo batwaragamo amafaranga hatari ngombwa ahubwo abe ayo gufasha umuryango, ikibuze amenyeshe ubuyobozi aho kubuharira inshingano.”

Kabatesi Olivia, umuyobozi w'umuryango Empower Rwanda ugamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw'abana b'abakobwa n'abagore, avuga ko kwiga ari bumwe mu burenganzira abana b'abakobwa bakwiye ari na yo mpamvu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo batoranyije abana babyaye imburagihe 145 bazafashwa kwiga amashuri asanzwe n'imyuga.

Avuga ko bo bazashaka ibikoresho by'ishuri hanyuma ababyeyi na Leta bakabashakira amafaranga y'ishuri ndetse n'uko bazabona ifunguro ku ishuri.

Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa
Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa

By'umwihariko ariko asaba ababyeyi b'abana babyaye imburagihe kwemera gusigarana abana babyaye kuko benshi bafite imbogamizi z'uko ababyeyi banze kubasigarana.

Agira ati “By'umwihariko turasaba ababyeyi kwemera kubasigaranira abana babo mu gihe bo bagiye kwiga kuko benshi bafite imbogamizi z'aho bazabasiga kuko ababyeyi batemeye kubasigarana.”

Kabatesi asaba Leta gufasha bamwe mu bana babyaye imburagihe badafite ababyeyi kuzasigarana abana babo mu marero nta kiguzi kuko ba nyina bagiye kwiga batagiye gukora.

Mu turere twa Nyagatare na Gatsibo abana 300 ni bo umuryango Empower Rwanda wamaze kubumbira mu matsinda, bakazajya bafashwa mu kwiga ndetse n'ibindi byabafasha kurera abo babyaye.




source : https://ift.tt/3B6uPIU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)