Nyabihu: Umushoferi yafatanywe icyangombwa gihimbano cya ‘Contrôle Technique' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ubwo Nkurikiyimana yari ageze ku bapolisi bamwatse ibyangombwa barebye icyangombwa gihabwa uwakoresheje ubuziranenge bw'ibinyabiziga basanga ni igihimbano.

Yagize ati "Abapolisi barebye icyo cyangombwa bakigirira amacyenga barakitegereza, bahise babona ko ari igihimbano ariko Nkurikiyimana akomeza kwemeza ko ari umwimerere. Abapolisi bahise bahamagara mu kigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw 'ibinyabiziga basanga iyo modoka icyangombwa cyayo cyarangiye tariki ya 06 Nyakanga 2021. Uyu muturage yari yaranditse asaba kujya gusuzumisha iyo modoka ye ahabwa gahunda yo kuzajya gukorerwa isuzuma (Rendez-Vous) ya tariki 25 Kanama uyu mwaka."

CIP Karekezi akomeza avuga ko mu ikoranabuhanga ry'ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga iriya modoka ntabwo yigeze izanwa gukorerwa isuzuma ry'ubuziranenge.
Bigaragara ko we yagiye guhimba icyangombwa cyagombaga kuva tariki ya 30 Kanama 2021 kikazarangira muri Gashyantare 2022.

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha gihanirwa n'amategeko. Yagaragaje ko kubeshya ko imodoka yakorewe isuzuma bishobora guteza impanuka mu muhanda.

Yagize ati "Uriya muturage ibyo yakoze ni icyaha gihanwa n'amategeko. Guhimba ko imodoka yakorewe isuzuma kandi bitarabaye bishobora guteza impanuka mu muhanda kuko iriya modoka irafatwa nk'iyagendaga mu muhanda itujuje ubuziranenge, turakangurira abantu kubyirinda kuko uzafatwa azabihanirwa."

Nkurikiyimana n'imodoka ye yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo hatangire iperereza, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




source : https://ift.tt/3nkaWcw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)