Abagore bari muri Sinema barasabwa kwirinda ababaka ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo ‘Motion Picture Assossiation' bwagaragaje ko uruganda rwa sinema muri Amerika rwatanze imirimo igera kuri miliyoni ebyiri n'igice ndetse rufasha gufungura ubucuruzi (Business) bushingiye kuri uyu mwuga burenga ibihumbi 93. Nk'uko byumvikana mu mibare ni uruganda rufatiye runini ingeri zitandukanye z'abantu aho muri Amerika.

Tuve gato i Hollywood tugaruke mu Rwanda aho uru ruganda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugenda rwaguka umunsi ku wundi rukaba rutunze ibyiciro bitandukanye by'abantu bakora uyu mwuga.

Abari n
Abari n'abategarugori bamaze kwiteza imbere babikesha sinema (Ifoto yo mu bubiko)

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, sinema nyarwanda yakorwaga binyuze mu ikinamico aho abakinnyi b'icyari “Indamutsa” batambutsaga umukino wabo binyuze mu majwi gusa dore ko icyo gihe isakazamashusho ryari ritaragira imbaraga rifite nk'uyu munsi n'ubwo uko babikoraga mu majwi gusa bitaburaga gukora ku marangamutima y'abakuru n'abato bikaba ngombwa ko bamwe banika amabuye ku kazuba kugira ngo ikinamico itabacika.

Uruganda rwa sinema nyarwanda muri rusange nta myaka 20 rumaze rutangiye mu buryo bufatika. Muri uyu mwuga, abari n'abategarugori ntibasigaye inyuma kuko uko ibihe byagendaga bisimburana na bo bagendaga batinyuka kuwujyamo ndetse bagenda bagira uruhare mu mirimo itandukanye ikenerwa muri sinema.

Mu ikorwa rya filime kugira ngo izasohoke igere hanze, hakenerwa imirimo itandukanye irimo ubwanditsi, kuyiyobora, kuyishoramo amafaranga, kuyikina, kuyitunganya, ifatwa ry'amajwi, amashusho, kuzayicuruza no kuyisakaza ndetse n'ibindi bikorwa byinshi bikenerwa kugira ngo igihangano kigere hanze kinoze kibereye ijisho.

Icyakora n'ubwo mu Rwanda abari n'abategarugori batasigaye inyuma muri sinema, hari bamwe bagaragaza impungenge ndetse n'ibigusha biri muri uyu mwuga.

Hakunda kumvikana bamwe mu bari n'abategarugori bagaruka ku nzitizi bahuye na zo ubwo binjiraga muri uyu mwuga aho bamwe mu bayobora cyangwa se abahitamo abakinnyi babanza kubaka ruswa kugira ngo babashe gutoranywa mu bakinnyi b'imena muri filime runaka n'ubwo benshi baterura ngo bashyire hanze uwabasabye iyo ruswa cyangwa wabashyizeho andi mananiza.

Mukakamanzi Beatha wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka ‘Mama Nick' muri filime y'uruhererekane ‘City Maid' itambuka kuri Televisiyo Rwanda asaba abakiri bato by'umwihariko abangavu bifuza kugana uyu mwuga kuba maso ndetse imbaraga nyinshi bakazishyira mu kwihugura mu kunoza umwuga aho kwizezwa ibitangaza n'abifuza kubaganisha mu bishuko.

Mukakamanzi Beatha wamenyekanye cyane nka Mama Nick muri sinema nyarwanda
Mukakamanzi Beatha wamenyekanye cyane nka Mama Nick muri sinema nyarwanda

Ni byo yasobanuye ati “Mujye mujyana ubwenge, ntimugatware imibiri yanyu, imibiri yanyu si yo izatuma mukora akazi neza, ahubwo ubwenge ufite ube ari bwo ushyira imbere kuko ni bwo buzakubashisha gukora akazi neza ukanoza umurimo neza uko babyifuza.”

Ku bigendanye n'abatanga amafaranga ngo babashe guhabwa imyanya yo gukina muri filime runaka, Mukakamanzi aburira abakiri bato ko aho kuyaha ushinzwe gutoranya abakinnyi ngo abahe ibyo batagenewe, bakabaye bayashyira mu mashuri abatoza kuzavamo abakinnyi beza.

Ati “Njya mbabwira nti ese wowe urayatangira iki? Umuntu nimba akubwiye ngo arakunyuza muri filime ye ibyo birimo ubwenge? Aho kuyatanga aho, wakabaye uyatanga aho wiga gukina filimi (Acting) kuko ni byo byakugirira akamaro.”

“Iyo watswe ruswa y'igitsina nawe ukayitanga uba uri injiji, ukwiye guhabwa ikintu kuko ugikwiye aho gutanga umubiri wawe. Ibyo byari bikwiye gucika kuko ntuba uhaye agaciro umubiri wawe”.

Jacqueline Murekeyisoni Umuyobozi mukuru wa Cine Femme Rwanda, umuryango w'abari n'abategarugori babarizwa mu mwuga wa sinema mu Rwanda, na we asanga bitari ngombwa ko abari n'abategarugori bose bakwirundira mu kintu kimwe ari cyo gukina gusa (Acting) kuko muri sinema habamo imirimo itandukanye kandi yose itanga amafaranga. Bagakwiye kuyihuguraho maze ikabarinda kuba bagira aho bahurira n'iryo hohoterwa rivugwamo.

Jacqueline Murekeyisoni, umuyobozi wa Cine Femme Rwanda
Jacqueline Murekeyisoni, umuyobozi wa Cine Femme Rwanda

Yagize ati “Umu star (icyamamare) agirwa umu star n'ikintu cyabanje kubaho uwanditse ya filime, uwayirariyeho amajoro, uwo muntu atariho wa mu star ntabaho, wa muntu ukina ntabaho, ese wowe wakoze icyo kugira ngo nawe utange akazi, hera aho ngaho, fata ikaramu wandike bya bindi wakinaga nawe ukinishe abandi. Imirimo ya sinema irungikanye kandi irimo amafaranga.”

Kuva ku wa 4 kugeza kuya 11 Ukwakira mu Rwanda hari kubera Iserukiramuco mpuzamahanga ngarukamwaka ry'abagore muri sinema ryiswe “Urusaro International Women Film Festival” rifasha kugaragaza impano z'abari n'abategarugori muri uyu mwuga kuri iyi nshuro rikaba rizibanda cyane ku gufasha abategarugori kubereka inyungu ziba mu kwihuza ndetse no kwihugura ku murimo wo gutunganya filimi. Ayo mahugurwa azajya abera mu cyumba cy'ikoranabuhanga no guhanga udushya muri IPRC Kicukiro ndetse iri serukiramuco rikaba rizasozwa no kwerekana amafilimi abari n'abategarugori bagizemo uruhare mu gutunganya bikazabera kuri Canal Olympia ku Irebero.

Kaneza Floriane, Umuyobozi w
Kaneza Floriane, Umuyobozi w'iserukiramuco mpuzamahanga Urusaro International Film Festival

Iterambere ry'umwuga wa sinema ntiryagerwaho mu gihe ubunyamwuga butabanje kubakirwa ku bumenyi ubufatanye n'ubushobozi bw'abayikora, ibi bikaba byagarutsweho n'umuyobozi wa Urusaro International Women Film Festival, Kaneza Floriane. Intego y'uyu mwaka muri iri serukiramuco ni ugufasha abashoramari b'abari n'abategarugori gushora imari muri sinema kuko uyu ni umwuga wabasha kubyazwamo andi mafaranga menshi mu gihe ubikoze abifiteho ubumenyi buhagije ndetse yabashije kwishyira hamwe na bagenzi be.

Uyu muyobozi yagize ati “Uyu mwaka twaje kubona ko ubufatanye no gukorera hamwe mu Banyarwanda muri sinema ari ikintu gikwiye guhabwa imbaraga kurusha uko byari bisanzwe kugira ngo sinema itere imbere.”




source : https://ift.tt/3BidvSe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)