Yemeye gucibwa ukuguru kugira ngo arokore umwana yari atwite [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kathleen Osborne yavuze inkuru ishimishije yukuntu yagombaga gucibwa ukuguru kugirango aha umwana we amahirwe yo kubaho.

Ku nshuro ya gatatu, Kathleen w'imyaka 28 bamusanganye kanseri, ariko nanone yari atwite amezi ane, nubwo atari abizi.

Nyuma yo gukorerwa MRI, abaganga bamubwiye ko afite amahitamo 2 ariyo gukuramo inda kugira ngo atangire imiti ya Chemotherapy cyangwa kwemera gucibwa ukuguru akamurokora.

Nyuma y'umunsi umwe, Kathleen, amaze kubitekerezaho cyane, yahisemo ko bamuca ukuguru kw'iburyo kugira ngo akureho kanseri y'amagufwa.

Kumubaga byagenze neza, kandi Kathleen yibarutse umwana we Aida-May nyuma y'ibyumweru umunani abazwe.

Kathleen agira ati: 'Nishimiye ko nafashe icyemezo cyo gutakaza ukuguru kwanjye kuko byampaye umukobwa wanjye.

Iyo ntaba naraciwe ukuguru icyo gihe, nari kubura umwana wanjye kandi ngafata imiti byashobokaga ko idashobora no gukiza ukuguru kwanjye nyuma.

"Ntabwo nari kubona umwana wanjye iyo ntabikora, byari bikwiye rero. "

Uyu mubyeyi w'abana batatu bamusuzumye bwa mbere kanseri afite imyaka 11 gusa - nyuma yo kubabara ukuguru kw'iburyo muri 2005.

Kathleen yatewe chemotherapy nyuma yo gusanganwa kanseri y'amagufwa kandi igice kinini cy'ivi cyakuweho, hanyuma n'inkoni ebyiri z'icyuma zinjizzwa mu kuguru.

Uyu mugore yamenye ko atwite ubwo yari amaze gusanganwa kanseri ahitamo ko bamuca ukuguru kugira ngo abyare umwana we w'umukobwa yifuzaga dore ko yari afite abahungu 2.





Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/yemeye-gucibwa-ukuguru-kugira-ngo-arokore-umwana-yari-atwite-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)