Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko Umurundi Niyonkuru Vladmir ariwe mutoza mushya w'abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ni nyuma yaho iyi kipe yari yatangaje ko Ndanda ariwe uzatoza abakinnyi bayo ariko ntiyaboneka mu mwaka ushize w'imikino.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo twa Twitter, yatangaje ko Vladmir ariwe ugiye kuba atoza abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, yagize iti 'Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Niyonkuru Vladimir amasezerano yo kuyibera umutoza w'abazamu.'

Uyu mutoza aje mu ikipe ya Kiyovu SC aho yari asanzwe atoza abanyezamu bo mu ikipe y'igihugu y'u Burundi izwi nk'intamba mu rugamba, yatoje kandi mu yandi makipe atandukanye ya hano mu karere harimo na Azam FC yo muri Tanzania.

Niyonkuru Vladmir w'imyaka 38, si ubwambere aje mu Rwanda kuko yigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2006 na 2007, yanakiniye andi makipe yo mu gihugu cy'u Burundi arimo Inter Star ndetse na Azam Fc yo muri Tanzania.

Usibye uyu mutoza Vladmir watangajwe nk'umutoza mushya w'abanyezamu mu ikipe ya Kiyovu Sports, Urucaca rwamaze gutangira imyitozo bitegura shampiyona ya 2021-2022 inaha ikaze myugariro Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC, uyu akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

The post Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)