Yatawe muri yombi azira kwambura abakobwa nyuma yo kubakoresha imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

RIB ivuga ko abagore 5 ari bo bikekwa ko uyu mugabo yakoreye icyaha cyo kubasambanya ku ngufu.

Uwo mugabo yashukaga abantu b'igitsina gore, akababwira ko agiye kubaha akazi muri kompanyi y'Abataliyani ikora ibintu by'ubwubatsi yitwa Global Ltd kandi itabaho, akabajyana muri za Lodge akabasambanya yarangiza akanabiba, ndetse hakaba abo afata telefone zabo agakuramo nomero z'abandi bantu akabahamagara yiyitiriye nyiri telefone.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru, Bagaragaza yemeye ko yabikoze abigambiriye asaba imbabazi.

Ati 'Ikosa nakoze ryo kwiba abantu, kubashuka nkabakura mu rugo nkabazana i Kigali, bagera i Kigali nkabiba, muri make nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk'Abanyarwanda. Na ho kucyerekeranye no kubasambanya urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y'uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy'uko nabasambanyije.'

Akomeza agira ati: 'Abo twabashije kuryamana n'abantu babiri ariko na bo twari twabiganiriyeho twabikoreraga mu Gatsata mu mashambure. Iyi saha ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n'abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy'ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, asaba abantu bose kugira amakenga kuko umuntu ugiye kuguha akazi atakaguhera mu macumbi, ashimangira ko RIB itazahwema gukurikirana abo banyabyaha.

Yagize ati: 'Uburyo akazi kaboneka twese turabizi, inzira y'ubusamo rero ni yo ibyara ibibazo nk'ibi. Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk'abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z'abaturage zirahari, turafatanya n'inzego zose, batanga amakuru'.

Yaboneyeho no gushimira abaturage ubufatanye bagaragaza bwo gutanga amakuru, kugira ngo abantu nk'aba bafite umugambi mubisha bagezwe imbere y'ubutabera ndetse n'ibyaha nk'ibi bigacika.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/yatawe-muri-yombi-azira-kwambura-abantu-nyuma-yo-kubakoresha-imibonano

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)