Yanyoye inzoga nyinshi ziramuhitana ubwo yarimo arushanwa n' abo bari bateze i Gicumbi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rugo rw' umuturage rwari rwarahinduwe akabari rwo mu Kagari ka Bikumba mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi , haravugwa inkuru y' umusore w' imyaka 29 y' amavuko yapfuye ubwo bikekwa ko yaba yazize inzoga yanyoye arushanwa n' abo bari kumwe mu ntego bari bateze

Nk' uko amakuru abivuga , uyu musore yapfuye ku wa 02 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Bikumba muri uriye Murenge wa Rutare.

Nk' uko amakuru akomeza abivuga , bivugwa ko uyu musore yasanzwe yapfiriye mu rugo rw'uwitwa Ntirenganya alias Serunaga ushinjwa n'ubuyobozi kuba yari yarahinduye akabari mu rugo.

Bamwe mu baturage bo muri kariya gace, bavuga ko uriya musore yazize inzoga y'inkorano izwi nk'icyuma aho yayinyoye ari mu marushanwa yari yateze ba bagenzi be.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rutare bwemeje aya makuru, buvuga ko uriya musore yazize izo nzoga yanyoye mu ntego.

Umukozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri uriya Murenge witwa, Nzagirukwayo Tuyizere yagize ati 'Birababaje kubona umuturage abura ubuzima kubera kunywa inzoga.

Uyu muyobozi avuga ko abantu batanu bri kumwe na nyakwigendera, bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ubu rwanatangiye iperereza.

Ifoto yakoreshejwe yakuwe ku rubuga rwa internet



Source : https://impanuro.rw/2021/09/03/yanyoye-inzoga-nyinshi-ziramuhitana-ubwo-yarimo-arushanwa-n-abo-bari-bateze-i-gicumbi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)