Wairimu Nderitu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 3 Nzeri 2021.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Wairimu Nderitu, yasuye ibice bitandukanye birugize, asobanuriwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’uko yahagaritswe.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe.
Yagize ati “Kuri iyi tariki ya 3 Nzeri, njye ubwanjye ndetse nk’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye twunamiye izi nzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
“Ntituzigera iteka twibagirwa abayizize, ntituzigera twibagirwa ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda.’’
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru amaze gusura uru rwibutso yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga, bakagezwa imbere y’ubutabera.
Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”
Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”
Mu kiganiro cyihariye yahaye RBA, Alice Wairimu Nderitu ho yagarutse no ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo guhabwa amadosiye n’ububiko bw’ibirebana n’imanza zaciriwe mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Arusha-Tanzania.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Wairimu yasoje uruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriraga mu Rwanda, aho yabonanye n’inzego zitandukanye, ndetse ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize uyu Munya-Kenya, Alice Wairimu Nderitu Umujyanama we mu gukumira Jenoside asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Sénégal Adama Dieng.

Amafoto: Irakiza Yuhi Musinga
source : https://ift.tt/2WS5nZm