Uwayezi wari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu François Régis wari umaze imyaka 3,ari umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru(FERWAFA) yeguye mu nshingano ze kubera impamvu ze bwite

Mu ibaruwa yagiye hanze uyu munsi,Bwana Uwayezu yavuze ko afashe uyu mwanzuro kubera impamvu ze bwite ndetse ko italiki ya nyuma yo kuba mu biro ari kuwa 12 Ukwakira 2021 ibi bivuze ko yatanze ukwezi kw'integuza.

Uwayezu w'imyaka 38 ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y'imari n'ubutegetsi, yargeze muri FERWAFA muri Gicurasi 2018.

Yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo cy'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda. Afite n'impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwayezi-wari-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yeguye-ku-mirimo-ye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)