Ntibisanzwe! Yagiye gufata ifunguro muri resitora asangamo umutwe w' igitsina cy' umugabo _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amashusho y'umugore utamenyekanye amazina, avuga ko ubwo yari agiye gufata amafunguro muri resitora, yahawe ibiryo byitwa Tuo Zaafi (TZ), abonamo umutwe w'igitsina cy'umugabo.

Iyo witegereje ibiryo byitwa Tuo Zaafi (TZ) bikunzwe cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika cyane mu bihugu nka Ghana, ubona ko ari imvange y'ibisa n'isombe, inyama n'ubugari.

Uyu mugore we avuga ko yari yasabye ko bamuha inyama y'inka muri Tuo Zaafi (TZ), ariko ngo yaguye mu kantu ubwo yabonaga bamuhaye umutwe w'igitsina cy'umugabo mu mwanya inyama yasabye, ati: 'Ngwa mu kantu bampaye isonga y'igitsina cy'umugabo.'

Mu kuvuga impamvu yakwirakwije ayo mashusho, uwo mugore yavuze ko ' Nshaka kugira ngo rubanda imenye ko igomba kwigengesera, bakitondera ibiryo bagura hanze.'

Hari abasaba ko uwagurishije Tuo Zaafi (TZ) uwo mugore yatabwa muri yombi, agasobanura impamvu agurisha ibice by'umubiri w'umuntu.

Mu biryo bigurishwa mu maresitora, humvikana ibitekeshwa ibinini, abateka imbwa, abagabura ibirimo imbeba n'ibindi biribwa…



Source : https://impanuro.rw/2021/09/13/ntibisanzwe-yagiye-gufata-ifunguro-muri-resitora-asangamo-umutwe-w-igitsina-cy-umugabo-_-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)