Umwana wimyaka 13 yashenguwe nurupfu rwa Ja... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyaburanga Elliona w'imyaka 13 ni umwe mu bagize Comfort people ministries iherutse gukorana indirimbo na Jay Polly, bakaba bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva 2016. Batangiye bafite intego yo guhumuriza amahanga, haba kubemera Imana n'abatayemera.


Munyaburanga Elliona w'imyaka 13, yavuze agahinda gakomeye yatewe n'urupfu rwa Jay Polly wamugiriye inama ikomeye.

Mu marira menshi n'agahinda mu kiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW, uyu mwana yavuze uko yashenguwe n'urupfu rwa Jay Polly bakoranye indirimbo, umuntu yavuga ko ariyo ya mashusho ya nyuma uyu muraperi aheruka.

Uyu mwana w'umukobwa hari aho yagize ati: "Twari turi mu rugo nyine, perezida wanjye ni musaza wanjye. Twari tukiri mu rugo ndabyibuka twari tukiryamye, noneho musaza wanjye araza aravuga [arabibabwira]".

Yakomeje agira ati"Turimo abana 7 tuvukana tuba muri Comfort,  turanavukana ariko nyine twanze kubyemera numvaga njyewe babeshya, kumwe bafata ifoto y'umuntu bagashyiraho RIP kandi ataribyo, nyine ntabwo nabyiyumvishaga na n'ubu hari igihe umuntu abikurura akumva ntibishoboka" .

Yakomeje agira ati"Nabanje kubyanga ducanye televiziyo dusanga koko biri gucaho. Ndakeka twese twararize nta muntu n'umwe wabyemeye, yaba papa na mama twese nyine twagize agahinda, ariko njyewe nyine nanze kubyemera. Icyo gihe ndabyibuka nta n'ikintu na kimwe nakoze mu rugo kuko numvaga bimbabaje".


Munyaburanga na Jay Polly

Yasutse amarira menshi maze akomeza asobanura uko bahuye bwa mbere ati" Ikintu cya mbere nshima Imana ni uko yemeye kudufasha. Ubwa mbere twahuriye muri studio ni umuntu mwiza, arasabana, atugira inama. Yaratubwiye ngo aho mwagera hose ntimuzishyire imbere'. Aha yashimangiye ko yabasabye kujya baca bugufi.

Yakomeje avuga ko yishimye cyane nyuma yo guhura na Jay Polly, ku buryo yageze mu rugo akabibwira nyina na se ko yabonye Jay Polly yakuze akunda. Amagambo Jay Polly yaririmbye muri iyi ndirimbo, uba wumva yari ameze nk'umuntu usezera. Hari aho Jay Polly yaririmbye agira ati"Byaba bimaze iki kuba ufite ubutunzi, ubuzima bwawe ukabuharira iby'isi, n'ibyubu turabisiga tugataha, njyewe nzisunga yohova......".

Iyi ndirimbo igaragaramo Gisa cy'Inganzo, yashyizwe kuri Youtube tariki 7 Kanama 2021 imaze kurebwa n'abarenga 2019.

REBA HANO IYI NDIRIMBO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109580/umwana-wimyaka-13-yashenguwe-nurupfu-rwa-jay-polly-bakoranye-indirimbo-yaririmbyemo-asa-nu-109580.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)