Uyu mugabo witwa Augustin Rutaganda weretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, akurikiranyweho kwaka ruswa abashoferi batatu bakoze impanuka.
Ngo yabakaga iyo ruswa ababwira ko ari Komanda wa Polisi abizeza kuzabakurikiranira iby'izo mpanuka babaga bakoze.
Augustin Rutaganda yemera ko yatse abantu nimero za Telefone ariko ko atabakaga yabatse ruswa gusa ngo abo yakaga izo nimero hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money.
Icyakora ngo yishinja kuba yarakiraga ariya mafaranga kuri Mobile Money ariko ntayabasubize, akaba yumva ari amakosa akomeye yicuza. Yari amaze kwakira ibihumbi 150 Frw.
Ati 'Ndicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.'
Avuga ko nimero za Telefone yazibakaga agamije kuzakurikirana ngo ababaze uko byagenze nyuma y'izo mpanuka babaga bakoze.
Umwe mu bashoferi batatu batswe amafaranga n'uriya mugabo, avuga ko yumvise telephone imuhamagaye yayitaba akamubwira ko ari uwasanzwe amaze kugonga umuntu, kandi ko ari we urwaje uwagonzwe, ubundi amusaba ibihumbi 100 Frw.
Uyu mushoferi avuga ko yamwoherereje ariya mafaranga yamwatse 'ngira ngo ntabare uwo wari wakomeretse kuko kuri njye numvaga gutabara uwo nagize uruhare mu byago bye ntakibazo kirimo.'
Mu bandi yatse iriya ruswa kandi harimo umumotari yahamagaye akamwaka ibihumbi 50 Frw amubwira ko ari Komanda wa Polisi ushaka kumukemurira ikibazo ariko undi akamubwira ko atayabona, bakaza kumvikana ko amuha ibihumbi 15 Frw.
UKWEZI.RW