Umuhanzi w'umugande Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, avuga ko impamvu yavuye mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine ari uko nta rukundo yeretswe ahitamo kujya muri NRM ya Museveni yamweretse ko imukeneye.
Aganira na NBS TV, uyu muhanzi wahisemo no kwinjira muri politike avuga ko no kujya ku biro bya NUP byabaga bigoranye kubonana na Bobi Wine.
Chameleone yababajwe cyane ubwo Hon. Latif Ssebagala yahagarikaga kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala maze ubuyobozi bw'ishyaka bukanga kumushyigikira ahubwo nyuma uwo mwanya bakawuha Hon. Naggayi Nabilah Sempala.
Aha niho yahereye abaza abantu biba yakunda abatamukunda, ashimangira ko atakwirengagiza abamweretse urukundo.
Ati 'mbere na mbere guhura n'umuyobozi wa National Unity Platform (NUP), Bobi Wine byari umukoro ukomeye. Icya kabiri mwese muribuka ubwo Hon. Latif Ssebagala yakuragamo kandidatire akanga kwiyamamariza kuyobora umujyi, banze kumpa ayo mahirwe bayaha Naggayi Nabilah Sempala. Mushaka nkunde abo batankunda? Cyangwa mushaka nereke urukundo Satani utarankunze mu gihe hari Imana inkunda.'
Jose Chameleone atangaje ibi nyuma y'uko mu minsi mike ishize Perezida w'iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.