Umunyimideli ukomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yambitswe impeta ya Fiançailles na Diego Twahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo.
Dieo ni we wafashe iya mbere atangaza iyi nkuru y'uko yamaze kwemererwa na Sonia Mugabo kuzamubera umugore.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze harimo na Instagram, yashyizeho amafoto atandukanye yabo aho yaherekejwe na n'amagambo agira ati "fiance wanjye Sonia".
Bamwe mu nshuti zabo bagiye babifuriza guhirwa, ni mu mafoto anyuranye bashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Inkuru y'uyu rwiyemezamirimo usanzwe ukora ubuhinzi bw'urusenda na Sonia Mugabo, ntabwo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko inshuti zabo zikaba zari zizi iby'urukundo rwabo.
Sonia Mugabo yambitswe impeta ya Fiancailles
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane mu itangazamakuru