Umukinnyi wakiniraga Cine Elmay mu gusiganwa ku magare yahitanwe n'impanuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku magare,Ishimwe Patrick,wakiniraga ikipe ya Cine Elmay,yahitanwe n'impanuka kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu myitozo mu karere ka Kamonyi.

Mu butumwa Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda ryashyize hanze,ryemeje ko uyu musore yapfuye ndetse ryihanganisha umuryango we n'abakunzi b'uyu mukino muri rusange.

Riti "Tubabajwe n'urupfu rwa Ishimwe Patrick umukinnyi w'amagare wakiniraga Club ya Cine Elmay wazize impanuka mu gihe yari mu myitozo kuri uyu wa 6 mu karere ka Kamonyi Twihanganishije umuryango we ndetse n'umuryango mugari w'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Imana imuhe iruhuko ridashira."

Minisitiri wa Siporo, Mimosa Munyangaju Aurore, abinyujije kuri twitter,nawe yanditse ubutumwa busa n'ubu mu rwego rwo kwihanganisha umuryango we.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wakiniraga-cine-elmay-mu-gusiganwa-ku-magare-yahitanwe-n-impanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)