Rwanda: Umusore yahitanwe na nguvu ebyiri muri 12 yari yemeye kunywa. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y'inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka 'Nguvu'.

Byabaye ku wa Kane w'iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo ho mu kagari ka Kabeza muri uriya murenge wa Nyamiyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yatangaje ko inkuru y'urupfu rwa Tuyisenge ari impamo, ndetse ko yitabye Imana nyuma yo kunywa Nguvu 12 yari yateze ko yamara na mugenzi we
Yagize ati: 'Ni umusore w'imyaka 29 wari ukiri ingaragu, yategeye kunywa nguvu 12, anyweye ebyiri arananirwa ashaka gutaha. Yageze mu nzira arananirwa bamugarura aho yari yazinywereye aryama aho bucya yapfuye, ariko amakuru akaba avuga ko yari yabanje kunywa izindi nzoga .

Gitifu wa Nyamiyaga yavuze ko mugenzi wa nyakwigendera bari bakoranye intego na nyir'akabari barimo bahise batabwa muri yombi, mbere yo gushyikirizwa inzego z'umutekano.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umusore-yahitanwe-na-nguvu-ebyiri-muri-12-yari-yemeye-kunywa/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)