Amayeri Rusesabagina yakoresheje mu gushaka kwitirira Ingabo z’u Rwanda ibitero by’i Nyabimata - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rusesabagina ni umwe mu bagabo bamenyekanye cyane, kuko yitiriwe filime mbarankuru ya Hotel Rwanda, imugaragaza nk’umugabo w’intwari warokoye abantu bagera ku 1.200 bari barimo guhigwa kugira ngo bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyakora nyuma y’ubu bwamamare, Rusesabagina yatangiye kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse aza gutangaza intambara yeruye ku Rwanda, kugeza ubwo yaje gufatwa mu 2020, ari nabwo yatangiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, byari bigoye ko uyu mugabo yakwihakana ibimenyetso simusiga byamushinjaga uruhare mu ishingwa rya FLN, birimo ibyo yiyemereye mu rukiko by’uko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro ndetse n’ibindi yagiye atanga mu biganiro bitandukanye.

Ibikorwa by’uyu mutwe byagize ingaruka kuko ku itariki ya 1 Nyakanga 2018, uyu mutwe wagaye igitero mu Rwanda, utera Umurenge wa Nyabimata, maze abagizi ba nabi bagabye iki gitero mu baturage babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Si ubwa mbere ibitero nk’ibyo byari bibaye, kuko no mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, nabwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Ibi bitero kandi byarakomeje mu 2019, aho mu Ugushyingo k’uwo mwaka byagabwe mu ishyamba ry Nyungwe, izi nyeshyamba zigatwika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mbere y’uko ziteshwa n’ingabo z’u Rwanda zazitsimbuye mu buryo bwihuse.

Muri rusange, ibitero bya FLN byaguyemo abantu icyenda, byangirikiramo ibikoresho byinshi ndetse binasiga ibikomere ku mitima y’Abanyarwanda, yaba inyuma ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.

Ibi nibyo byatumye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu gushaka no gufata abagizi ba nabi bahungabanyije umutekano mu Rwanda, bagenda bazanwa umwe kuri umwe kugera ubwo ku wa 31 Kanama umwaka ushize, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwerekanaga Paul Rusesabagina wari nk’umutima w’ibi bikorwa.

Rusesabagina yakiriwe na bagenzi be barimo Callixte Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi ba FLN, ari nabo uyu mugabo yanyuzagaho ubutumwa bugamije gukwirakwiza amatwara n’ibinyoma by’uyu mutwe.

Kubura amajyo; intandaro yo kwikura mu rubanza

Akigera mu Rwanda, Rusesabagina yahise ashyikirizwa inkiko nk’uko bigenwa n’amategeko ndetse atangira kuburanishwa, avuga ko "azereka ubutabera ko ari umwere", nk’uko yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na New York Times aho yari afungiye muri gereza.

Icyakora nyuma y’iminsi micye atangiye iburanisha, Rusesabagina yaratunguranye muri Werurwe uyu mwaka, avuga ko ’yivanye mu rubanza kuko atizeye ubutabera bw’u Rwanda’, ibyo bamwe bafashe nko gutererana abarwanashyaka be 20 basigaye baburana batari kumwe na kizigenza wahoze abaha amabwiriza.

Mu 2018, Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yakunze kumvikana avuga ko ibikorwa byo kwica abaturage byari biri kubera mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda, byari byateguwe na Leta y’u Rwanda ubwayo, bigamije gusiga icyasha FLN.

Uyu murongo wo kugaragaza Leta y’u Rwanda nk’aho ari yo iri kwiyicira abaturage, wari waratanzwe na Paul Rusesabagina ubwe, nk’uko amakuru y’iperereza ry’inzego z’u Bubiligi, yavanywe muri telefoni na mudasobwa by’uyu mugabo mu nzu ye iri i Bruxelles, agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, abyerekana.

Nyuma y’uko FLN yari imaze gutangaza intambara ku Rwanda ndetse hari ibitero bimaze guterwa ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe byanaguyemo abaturage, Rusesabagina na bagenzi be bokejwe igitutu, basabwa kwemeza niba ari bo bateye ibyo bitero cyangwa bakabyihakana.

Ikibazo cyari uko ibi bikorwa byari byaguyemo abaturage kandi FLN ikaba itarifuzaga kwigaragaza nk’umutwe ugaba ibitero bigira ingaruka ku baturage.

Mu kuyobya uburari, uyu mugabo wari urembejwe no gusabwa ibisobanuro by’ibiri kuba, yemeranyije na Innocent Twagiramungu, Umujyanama mu mategeko wa MRCD, ko mu gihe ibikorwa bya FLN byaguyemo abaturage, bakwiye kwirinda kubivugaho cyane, ahubwo bakabyerekana nk’uburyo buri gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu kubasiga icyasha.

Mu kiganiro cyabereye kuri WhatsApp ku itariki ya 17 Ukuboza 2018, amakuru yacyo agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma y’uko inzego z’iperereza mu Bubiligi ziyakuye mu muri telefoni na mudasobwa bya Rusesabagina byavanywe mu nzu ye iri Bruxelles, Rusesabagina yatanze umurongo w’uburyo ibi bikorwa bigomba kuzagenda.

Yaragize ati “Njye ndasanga hari uburyo bubiri bushoboka. Icya mbere ni uguceceka burundu, abahinzi (abarwanyi ba FLN) bakikomereza gahunda zabo uko ziteguye, tukajya tugira icyo tuvuga (revendication) n’icyo dusubiza (comments), ari uko abo tugamije kuvugaho (target), ari igisirikare na polisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili.”

Ibiganiro Rusesabagina yagiranye na Twagiramungu Innocent bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwitwara mu kibazo cy'ibitero byari byagabwe na FLN ku Kitabi

Icya kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora gukora itangazo tukavuga ko ari DMI (Urwego rwahoze rushinzwe iperereza) rwabikoze [kugira] ngo rubitwitirire.”

Yongeyeho ko izo nama yahaye Twagiramungu, yazigejejweho n’umwe mu mpuguke z’abasirikare yagishije inama, ati “Mbahaye ibyo bitekerezo kuko hari ibyifuzo byinshi ndi kubona kuri iki kibazo. Hari n’impuguke mu bya gisirikare twabiganiriye wampaye izo nama mbagejejeho.”

Ibiganiro byashakiraga hamwe igisubizo ku buryo bwo gutanga amakuru nyuma y'ibikorwa bya FLN

Nyuma yo kunoza umugambi, Rusesabagina na Twagiramungu bemeranyije kugisha inama Espérance Mukashema wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina, kugira atange umurongo w’uburyo icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa, nk’umwe mu bantu bari bamenyereye iby’itangazamakuru.

Uyu mugore uherutse kwitaba Imana, yatanze inama y’uko ibyo bikorwa byakwifashishwamo Radio BBC, Ishami ry’Ikinyarwanda, ndetse na Radio Ijwi rya Amerika, kugira ngo zigire uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru.

Nyuma yo kwemeranya kuri iyi ngingo, ku itariki ya 21 Werurwe 2021, MRCD yashyize hanze itangazo rivuga ko “Perezida Paul Kagame yategetse ingabo zigize umutwe udasanzwe (special forces) gukora ibikorwa bibangamira abakerarugendo n’abaturage bibereye mu buzima bwabo busanzwe”, ndetse banasaba Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye “Gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo ihagarike ibyo bikorwa.”

Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘nta gahora gahanze, cyane cyane iyo ari kabi’. Ibikorwa bya Rusesabagina, bizashyirwaho iherezo ku itariki ya 20 uku kwezi, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya, ruzasoza urubanza rwa Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda, na bagenzi be 20 bareganywe hamwe.

Paul Rusesabagina byarakomeje hagati ya Rusesabagina na Twagiramungu, bibaza uko ibintu bizagenda
MRCD yaje gusohora itangazo ivuga ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagize uruhare mu rupfu rw'abaturage biciwe Kitabi
Rusesabagina na bagenzi bazumva umwanzuro w'urukiko ku itariki ya 20 Nzeri uyu mwaka
Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo iterabwoba



source : https://ift.tt/3k9m8Z6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)