Umugenzuzi w'Imari azakore icyo ashaka- Imvugo y'Umuyobozi wa RAB yababaje PAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13 Nzeri ubwo ubuyobozi bwa RAB bwatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku mikoreshereze mibi y'imari ya Leta.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, abazwa ku impamvu hatanzwe isoko, rwiyemezamirimo akaba ari we wigenzura akanisinyira, yahise akoresha imvugo itashimishije abagize PAC.

Dr Karangwa yagize ati 'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta azakore ibyo ashaka…'

Ubwo Dr Karangwa yakoreshaga iyi mvugo Abadepite bahise berura ko bababajwe byimbitse n'imvugo akoresheje bamusaba kutongera kuyikoresha.

Depite Bakundufite Christine yahise asaba abo mu kigo cya RAB kubwira PAC ibyo bemera n'ibyo batemera kugira ngo bahagarike ibazwa.

Depite Mukabalisa Germaine yahise agaragaza ko batewe impungenge kandi ababajwe no kumva imvugo yo kumva Umuyobozi Mukuru avuga ko icyo 'Babwiye Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta byari ukumwikiza.'

Ubwo hafatwaga ikiruko kigufi, Umuyobozi Mukuru wa RAB yasaga nk'utumva impamvu Abadepite bari kumwikoma ku mvugo yakoresheje gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi.

Dr Karangwa ahawe ijambo, yagize ati 'Mumbabarire ku mvugo nakoresheje kuko ni ijambo ritari rikwiye.'

Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imvugo yakoreshejwe na Dr Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RAB ibangamiye intego ya RAB, iy'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ndetse n'umuryango nyarwanda.

Komisiyo ya PAC ikomeje igikorwa cyo kubariza mu ruhame inzego n'ibigo bya Leta byagaragayeho amakosa mu micungire y'imari n'umutungo by'Igihugu, nk'uko bigaragazwa na raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2019-2020.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugenzuzi-w-Imari-azakore-icyo-ashaka-Imvugo-y-Umuyobozi-wa-RAB-yababaje-PAC

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)