Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by
Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by'amategeko wa MRCD na Mukashema Espérance wari uyoboye Radio Ubumwe bifashishaga, banogeje umugambi wo kwitirira Guverinoma y'u Rwanda ibitero byo muri Nyungwe

Gusa, ubu birazwi ko Rusesabagina n'abagize impuzamashyaka MRCD, bateguye ndetse bakomeza kwitirira Guverinoma y'u Rwanda, ibitero byagabwe muri Nyungwe, bigabwe n'umutwe wa FLN (National Liberation Front).

Ibijyanye n'uwo mugambi wihishe wo kwegeka ibitero byo muri Nyungwe kuri Guverinoma y'u Rwanda, ku buryo burambuye byagaragariye mu rubanza, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, bukaba bwarabibonye binyuze mu bufatanye mu buryo bw'ubutabera n'igihugu cy'u Bubiligi , nka kimwe mu bigize iperereza ku bijyanye n'ibitero by'iterabwoba byo mu 2018-2019.

Ikinyamakuru KT Press cyabonye bimwe mu bimenyetso byaturutse muri za mudasobwa na telefoni zafatiwe mu nzu ya Rusesabagina mu Bubiligi, bikozwe n'abayobozi bo mu Bubiligi , Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bukaba bwarahawe kopi.

Rusesabagina, inshuro nyinshi yagiye agerageza kwitandukanya n'ibikorwa bya FLN uko yitabaga urukiko, ariko ibimenyetso bigaragaza ko ahubwo yabigizemo uruhare rukomeye, harimo no kwifatanya n' ubuyobozi bwa MRCD mu kwitirira Guverinoma y'u Rwanda ibitero byishe abantu muri Nyungwe .

Mu butumwa bwa Whatsapp KT Press yabonye, bwerekana ko Rusesabagina yakiraga umunsi ku wundi ubutumwa bujyanye n'imigendekere y'ibitero bya FLN agatanga n'inama y'uko bakora.

Mu kiganiro kuri whatsapp cyo ku itariki 17 Ukuboza 2018, Rusesabagina aganira n'uwitwa Twagiramungu Innocent, umujyanama mu mategeko wa MRCD , bavuganye uko bakwiye gutangaza ibijyanye n'ibitero bya Kitabi, barandika bati : “Amakuru mbonye mu kanya ava ku cyitabi ni uko haguye kandi hakomerekeye abantu benshi! Imodoka zarashwe ngo ni bus nini 3 zitwara abantu ku buryo abapfuye n'abakomeretse ari benshi! Umwuka ntumeze neza abantu bahahamutse !!!”

Bakomeje baganira bati “Hari abavuga ngo hatangwe itangazo kuri Radio cyangwa hagire igikorwa ku bya Kitabi.”

“Njyewe navuga ko twabyitwaramo ku buryo bubiri , uburyo bwa mbere ni uguceceka tukareka abahinzi (abarwanyi) bagakomeza ibikorwa byabo, tukajya tugira icyo tuvuga ari uko abibasiwe ari abasirikare cyangwa abapolisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili. ”

“Uburyo bwa kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora no gukora itangazo (communiqué) tukavuga ko ari DMI (rwahoze ari Urwego rw'Ubutasi bwa Gisirikare) yabikoze ngo ibitwitirire.”

Rusesabagina na Innocent Twagiramungu bemeranyijwe kuri ubwo buryo bwa kabiri, ndetse bagerageza no gukwirakwiza ayo makuru atari yo (propaganda), cyane cyane babinyujije ku maradio mpuzamahanga.

Uko Mukashema Espérance yinjiyemo

Muri icyo kiganiro, Rusesabagina na Twagiramungu bemerenyijwe kugisha inama Espérance Mukashema, icyo gihe wari umuyobozi wa radio ‘Ubumwe' bifashishaga mu bukangurambaga ndetse ikaba yaraterwaga inkunga na Rusesabagina, bakamubaza uburyo bwiza bakoresha kugira ngo bagere ku mugambi wabo neza.

Muri icyo kiganiro, Rusesabagina yagaragaye asaba numero ya telefoni nshya ya Mukashema, Twagiramungu arayimuha.

Mukashema Espérance, ni izina ryavuzwe kenshi mu rukiko mu gihe cyo kuburanisha Rusesabagina, aho ngo yemeje ko igitekerezo cyo kubishyira kuri Guverinoma y'u Rwanda ari cyo cyagira ingufu cyane.

Icyo gihe Mukashema, ngo yavuze umuntu yumva wafasha mu gukwiza iyo nkuru ndetse aniyemeza gushaka umuntu ubishoboye.

Mukashema, wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholandi, yatanze inama y'uko bakwifashisha ibiganiro bya BBC n'Ijwi rya Amerika (VOA) byo mu Kinyarwanda bikajya bibatangariza inkuru.

Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda bifite aho bihuriye n'ibitero FLN yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw'u Rwanda hagati y'ukwezi kwa Kamena 2018 na Mata 2019, yikuye mu rubanza muri Werurwe uyu mwaka wa 2021. Birashoboka ko yaba yaratinye ko ibimenyetso byari byabonetse biturutse mu Bubiligi bimuhamya ibyaha ashinjwa birimo n'ibyo kwica abantu.

Urubanza rwakomeje rurimo abantu b'ingenzi bo muri FLN, harimo n'abari abavugizi bayo babiri, Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana, bo mu buhamya bwabo bakaba baragaragaje uburyo Rusesabagina yari afite ingufu mu bikorwa by'itsinda ryabo.

KT Press ivuga ko inkuru zizakurikira iyi zizaba zigaragaza uburyo ibitangazamakuru bikomeye byifashishijwe mu gusakaza izo nkuru z'impimbano zigereka ibyo bitero kuri Guverinoma y'u Rwanda.

Biteganyijwe ko umwanzuro w'urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be uzasomwa ku itariki 20 Nzeri 2021.




source : https://ift.tt/3C7xbrJ

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)