Ababyeyi b'i Nyamagabe basabiye imigisha abafana ba Arsenal n'ikipe yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi miryango igera kuri 40 yari imaze imyaka 25 itujwe muri uyu mudugudu ariko nta mashanyarazi bafite ndetse umuyobozi wese wabegeraga bamugezagaho icyo cyifuzo ariko manda ye ikazarangira ntacyo agikozeho.

Imbarutso yo gutekerezwa kuri iyi miryango yabaye ubwo umwe mu bagize itsinda ry'abafana ba Arsenal mu Rwanda yavuganaga n'umwe muri aba babyeyi kuri telefone ari we Mukagashugi Esperance akamubwira ko ubwo yamubuze yari yagiye gucomekesha telefone, ko iwabo amashanyarazi atarahagera.

Mukagashugi Esperance yagize ati "Ntitwasohokaga nijoro twari mu icuraburindi rikomeye, n'abajura baboneragaho kutwiba mu mwijima ndetse bakaba banaduhitana."

"Turashima iri tsinda ry'abafana ba Arsenal mwarakoze cyane, ndetse turashima imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika."

Mwami Aaron Kevin, umuyobozi w
Mwami Aaron Kevin, umuyobozi w'abafana ba Arsenal mu Rwanda

Mwami Aaron Kevin wari uhagarariye iri tsinda ry'abafana ba Arsenal mu Rwanda asanga ibikorwa nk'ibi ari byo byakabaye biranga abafana aho guhuzwa no gufana ikipe imwe bikarangirira aho, ati "Byageze aho bamwe mu bafana bagenzi bacu b'ayandi makipe batubwira ngo twe turi seriye (serieux) kurusha ikipe dufana, twumva tudakwiye kuba aho turi abo gufana gusa ntacyo dufasha umuryango nyarwanda."

"Iki ni kimwe mu bikorwa ubundi dusanzwe tugiramo uruhare buri mwaka aho mu busanzwe twajyaga tubikora mu kwezi kwa Mata mu gihe cyo kwibuka ariko twahuye n'imbogamizi uyu mwaka ntitwabisozereza igihe gikwiye ku bw'icyorezo cya Covid-19".

Uyu mushinga wo guha amashanyarazi imiryango igera kuri 40 iherereye muri uyu Mudugudu wa Nyentanga watwaye agera kuri miliyoni 70 z'amafaranga y'u Rwanda harimo ubwitange bwaturutse ku banyamuryango b'abafana ba Arsenal mu Rwanda ndetse n'ubuvugizi bakoze kuri Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ikabasha kubegereza amapoto muri ako kagari.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kabayiza Lambert, asanga iki gikorwa aba bafana ba Arsenal bakoze cyakagombye kubera abandi urugero ndetse ashima ko cyaje cyuzuza umuhigo wa Leta y'u Rwanda wo kuba bitarenze mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi.

Kabayiza Lambert wari uhagarariye ubuyobozi bw
Kabayiza Lambert wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe

Kabayiza yagize ati "Iki gikorwa mwakoze ni inkunga yunganira icyifuzo cy'Umukuru w'Igihugu wacu cyo gucanira Abanyarwanda byibuze bitarenze mu mwaka wa 2024. Ni umusanzu ukomeye mwatanze mu kwesa uwo muhigo. Turashima umuntu wese ushyigikira ibikorwa bya Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo abaturage barusheho kubaho neza batekanye."

Akarere ka Nyamagabe kuri ubu gafite abaturage bagera kuri 41% bafite uburyo bacana haba amashanyarazi cyangwa se izindi ngufu z'imirasire y'izuba gusa ubuyobozi bufite icyizere ko ugendeye ku murongo umukuru w'igihugu yatanze wo gucanira Abanyarwanda bose muri 2024 n'abandi amashanyarazi azagenda abageraho haherewe ku ngomero ziri kubakwa muri aka karere.

Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n'intsinzi ya mbere ya Arsenal muri uyu mwaka w'imikino ubwo yahuraga n'ikipe ya Norwich ku mukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aubameyang dore ko yari imaze imikino igera kuri itatu nta ntsinzi ndetse nta n'igitego mu mikino ya shampiyona y'u Bwongereza kuva yatangira.




source : https://ift.tt/2YR0CAb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)