Kapiteni wungirije wa APR FC, Manishimwe Djabel yavuze ko umukino wa CAF Champions League bazahuramo na Etoile Sportive du Sahel bawiteguye neza kandi bizeye itsinzi.
Nyuma yo gusezerera ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, APR FC igomba guhura na Etoile Sportive du Sahel mu cyiciro gikurikiyeho.
Aganira n'urubuga rw'iyi kipe, Djabel yavuze ko gukuramo MCC byabashimishije cyane kuko bari bageze mu kindi cyiciro ndetse bagomba kwitegura uru rugamba.
Agaruka kuri iyi kipe ya Etoile Sportive du Sahel bazahura, Djabel avuga ko uzaba ari umukino utoroshye ariko bazatanga ibyo bafite byose bakabona intsinzi.
Ati 'Umukino tugiye gukurikizaho navuga ko ari umukino uzaba ukomeye ku mpande zombi, gusa twe turiteguye kandi twiteguye intsinzi, tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose ibisigaye tukabiharira Nyagasani.'
Umukino ubanza uzabera i Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 16 Ukwakira, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia.
Kugeza ubu abakinnyi ba APR FC bari mu karuhuko gato aho bazasubira mu mwiherero ku Cyumweru bitegura uyu mukino.