Bidasubirwa u Rwanda rubaye urwa mbere muri Africa ruzakira Shampiyona y'Isi y'Amagare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize imyaka ibiri u Rwanda rutanze ibyangombwa rusaba kuzakira iri rushanwa ry'igikonyozi mu mukino w'Amagare.

Tariki 11 Nzeri 2019, i Aigle mu Busuwisi, Aimable Bayingana wari umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare yashyikirizaga David Lappartient, Perezida w'Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibyangombwa bya buriya busabe.

Icyo gihe kandi Maroc na yo yari ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye.

U Rwanda rwatanze buriya busabe nyuma yo kugaragaza ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru mu gutegura amarushanwa yo gusiganwa ku magare kubera Tour du Rwanda ubu imaze kuba rimwe mu marushanwa akurikirwa cyane ku Isi.

Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda ryatangaje ko ryishimiye kwakira iyi shampiyona y'Isi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bidasubirwa-u-Rwanda-rubaye-urwa-mbere-muri-Africa-ruzakira-Shampiyona-y-Isi-y-Amagare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)