Imyambarire y'abitabira ibirori bya Met Gala, ifite amateka akomeye mu myidagaduro kubera udushya isiga. Kuri ubu umuraperi w'imyaka 32 wari wambaye igisa nk'ikiringiti ubwo yageranaga na Rihanna, umukunzi we muri ibi birori, banatambuka ku itapi y'umutuku kuwa 13 Nzeri 2021, niyo isa nk'iyagarutsweho hibazwa byinshi k'uburyo aba bombi bahisemo kwambara ubusaswa. Umugore witwa Sarah, yemeje ko ibyari byambawe ari imfashanyo ya nyirakuru yari yatanze.
Agira ati: 'Nyogokuruza yatanze imfashanyo mu ikusanyirizo ry'ibintu bikuze mu myaka micye ishize. Ubwo nabonaga amafoto yo muri Met Gala, nabonye ko byange bikunde ibyo biringiti aribyo byambawe.'
"Naje no gusoma amakuru y'umuntu wabambitse ko ari uwo mu majyepfo ya California, kandi rwose si kure y'aho dutuye muri Venice muri California. Nasabye Mama kuba yareba ayo mafoto ko ari ibyo kwiyorosa byacu bya cyera.'
Ati: "Bisa nk'aho nyogokuruza wacu, Mary, yajyanye na Asap muri Met Gala.'
Ndetse kandi Sarah akomeza agaragaza ko batewe ibyishimo n'umunezero no kuba  nyirakuruza yarabashije kugira umugisha wo guseruka mu birori by'akataraboneka, bihuza ibyamamare by'ingeri zitandukanye binyuze mu mfashanyo yatanze, anemeza ko hari n'ibindi byinshi ntakibazo ubyifuza nawe yabonamo ibyamubera.
Uku niko Rihanna n'umukunzi we Asap Rocky baserutse bambaye muri Met Gala 2021

Uburingiti/Kuvurori Asap Rocky yari yambaye ngo ni iya nyirakuruza wa Sarah ukomoka muri California