Umuhanzi nyarwanda Tom Close ndetse n'umufasha we Ange Tricia bari mu byishimo nyuma y'uko bamaze amezi abiri bibarutse umwana wa kane akaba umwana wa 5 bakiriye muri uyu muryango.
Tom Close na Tricia bashyingiranywe muri 2013 bakaba bari bamaze kubyarana abana 3, muri Kamena 2019 bakaba baraje kwakira undi mwana mu muryango bemeye kurera nyuma y'uko yari yatoraguwe aho yari yajugunywe na nyina akimubyara.
Nk'uko yabishyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yavuze ko ari umwana bibarutse tariki ya 10 Nyakanga 2021, ni umwana yatangaje ko Inyonga Imboni Elle.
Imboni Elle ni umwana wa 4 wa Tricia na Tom Close, ariko akaba umwana wa 5 aba babyeyi barera.
Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w'imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w'ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w'umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk'uwabo bwite ni mu gihe mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tricia-na-tom-close-mu-byishimo-byo-kwibaruka-umwana-wa-4