Transparency Rwanda yagaragaje ko mu masoko ya Leta harimo ruswa nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masoko ya Leta ngo higanje ruswa
Mu masoko ya Leta ngo higanje ruswa

Ubushakashatsi bwatangajwe taliki ya 3 Nzeri 2021, bugaragaza ko hari icyuho cya ruswa mu mitangire y'amasoko ya Leta, cyane cyane mu masoko y'imishinga minini yo kubaka ibikorwa remezo, ari na ho hibanzweho mu gukora ubwo bushakashatsi.

Ba rwiyemezamirimo 473 bakorera mu Ntara zitandukanye bagaragaje niba barasabwe ruswa cyangwa barayitanze mu masoko bapiganira.

Abakorera mu Mujyi wa Kigali basubije bangana na 44.40%, abo muri Nyarugenge hasubije 24.74%, muri Gasabo hasubiza 12.47% na ho muri Kicukiro bangana na 7.19%.

Mu Ntara y'Iburengerazuba habajijwe abo mu Karere ka Rubavu 19.03%, mu Majyaruguru habazwa abo muri Musanze 18,60%, mu Burasirazuba habajijwe ab'i Nyagatare bangana na 6.77%, Rwamagana 3.17% na Gatsibo 0.42%, mu Majyepfo habazwa ab'i Muhanga bangana na 7.61%.

Ababajijwe bose muri bo 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta, abangana na 14.7% bavuga ko bayisabwe, mu gihe 6.3% bisabiye kuyitanga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahuye na ruswa, 17.9% barayishyuye na ho 82.1% batigeze bayishyura.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga makeya yatanzwe muri ruswa ari miliyoni imwe y'Amafaranga y'u Rwanda, na ho amafaranga menshi ni miliyoni 120 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko bushingiye ku makuru yatanzwe n'ababajijwe bushimangira ko muri ayo mezi yose hatanzwe asaga miliyari 14.2 z'Amafaranga y'u Rwanda, akaba ari amafaranga ahagije ngo abe yakubaka umuhanda wa kaburimbo w'ibilometero 23.2.

Appolinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, avuga ko ruswa ivugwa mu masoko ya Leta ari nini cyane bitewe n'amasoko aba ari manini abarirwa mu mafaranga menshi.

Agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ruswa ihari, ni ruswa nini kuko mu masoko ya Leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa, kandi ba rwiyemezamirimo benshi ni ho baba bategereje akazi, ni muri aya masoko ya Leta. Ikindi cyiyongeraho ni abashaka ayo masoko baba ari benshi.”

Mupiganyi avuga ko n'ubwo hari intambwe ishimishije yashyizwe mu kuvugurura inzego no gutora amategeko akumira ruswa, ariko bamwe mu bayobozi hari igihe bashyiramo ukuboko bitewe n'ubunyangamugayo buke.




source : https://ift.tt/2WOtvMk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)