Kuri uyu mugoroba nibwo Thierry Hitimana yasinye amasezerano yo kuba umutoza wungirije mu ikipe ya SC Simba, ifite ibikombe bine bya shampiyona bikurikirana, aho agiye kungiriza Gomez.
Hitimana Thierry asubiye muri Tanzania, nyuma yo kugira ibihe byiza muri Namungo ndetse na Mtibwa Sugar.
Hitimana Thierry w'imyaka 42 y'amavuko, ni umutoza uzwi hano imbere mu gihugu aho yanyuze mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports, As Kigali na Bugesera FC.