RIB irihanangiriza abagabo basambanya abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB ivuga ko gusambanya abana bibatera ihungabana
RIB ivuga ko gusambanya abana bibatera ihungabana

RIB kandi iributsa ababyeyi n'abandi babonye umwana wasambanyijwe kwihutisha ibirego hakigaragara ibimenyetso kuko iyo bikerewe bishobora gusibangana, cyangwa ukekwaho icyaha akaba yacika ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko mu bukangurambaga bumaze icyumweru bukorerwa mu Karere ka Muhanga mu gukumira no kurwanya ibyaha, byagaragaye ko hari ingero z'abana bazana ibirego bamaze igihe babyaye bikaba bisaba kuzapimisha utunyangingo twa DNA ku bana n'abakekwaho kwitwa ba se, iyo ikaba ari inzira igorana kuko isaba kunyura mu nkiko.

Agira ati “Turihanangiriza abasambanya abana kuko bari kutwicira ejo hazaza h'Igihugu, turabibutsa ko hari ibihano bikarishye kandi turasaba n'ababyeyi b'abana basambanyijwe kwihutira kugana RIB kugira ngo umwana arenganurwe”.

Abantu bashobora kubaho badasambanya abana

Umuyobozi ishinzwe gukumira ibyaha muri urwo rwego, Jean Claude Ntirenganya, yavuze ko nyuma yo gutahura ko abana basambanywa batwita bagashyingirwa, nabwo ari ukubahohotera kuko ingo zabo zitubakwa.

Agira ati “Abantu babayeho badasambanya abana ntacyo byabatwara, yenda uwo irari ry'umubiri riganjije agasambana n'abakuru kuko ibyo ntawabikubaza, ariko gusambanya umwana ni ukumusigira ihungabana, kubyara imburagihe, guta amashuri kandi ari wo murage abana basigaranye".

Ntirenganya avuga ko umwana ushowe mu busambanyi imburagihe bishobora kumutera ihungabana ryo gusarira gukora imibonano mpuzabitsina birenze urugero, cyangwa akayizinukwa, gucibwa mu muryango, incyuro za buri munsi, kwitwa indaya no kwiyahura ku mukobwa wahohotewe.

Agira ati " Rimwe na rimwe hari igihe umwana atekereza nabi kubera guhozwa ku nkeke, nyamara haracyariho igaruriro ryatuma umwana wahohotewe yitabwaho akabugabungwa kuko kumugira igicibwa ari uguha icyuho uwamuhohoteye".

Gushyingira umwana ntaho bitaniye no kumufata ku ngufu

Ntirenganya avuga ko hari abajya gushyingira abana batewe inda cyangwa babyaye imburagihe rinwe na rimwe n'abayobozi bakabigiramo uruhare, nyamara ngo usanga n'ababashyingira bataremya izo ngo kuko baba batarakundanye.

Dr. Murangira Thiery, Umuvugizi wa RIB
Dr. Murangira Thiery, Umuvugizi wa RIB

Agira ati "Umwana w'imyaka mike ntabwo aba azi uko ingo zubakwa, nta mwana urera undi ashyingiwe ku muntu umurusha imyaka. Niba agiye atwite cyangwa ahetse ejo akaba akurikijeho undi maze wa mugabo yamara kumuhaga akaba aramutaye byose biturutse ku kuba nta makuru yatanzwe kare ngo uwahohoteye umwana akurikiranwe".

Abana basaga 6,000 ni bo babarurwa ko basambanyijwe umwaka ushize wa 2020, RIB ikaba itangaza ko ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha birimo no gusambanya abana buzakomeza hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abantu banasobanurirwe uko barwanya icyo cyaha.




source : https://ift.tt/3h64C5Z
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)