Jay Polly yasezeweho bwa nyuma mu marira n'ag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jay Polly witabye Imana kuwa 02 Nzeri 2021, nyuma y'uko umubiri we ugejejwe mu rugo iwe umuhango wo kumusezeraho watangiye ubanjirijwe n'isengesho ryayobowe na Apostle Joseph Habarurema. Ni umuhango witabiriwe n'abantu benshi barimo abafana, inshuti magara n'abanyamuryango be barimo abana be babiri b'abakobwa ndetse n'abavandimwe be barimo Uwera Jean Maurice.

Witabiriwe kandi na Hon. Bamporiki Eduard Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Urubyiruko n'Umuco n'abandi bayobozi batandukanye, ibyamamare binyuranye birimo Mushyoma, Gasumuni, Bulldogg, Platini P, Mico The Best, AmaG The Black, Young Grace, Lucky Nzeyimana, Yago, Murungi Sabin n'abandi. Umuhango wose wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


Abana ba Jay Polly babiri bashenguwe n'urupfu rwa papa wabo

Apostle Joseph Habarurema, mu ijambo ry'Imana yagejeje ku bitabiriye yasomye umurongo wo muri Bibiliya uri mu 1 Abatesalonike 4:13 havuga ngo "Ariko bene data ntidushaka ko mumenya iby'abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro".

Minisitiri Bamporiki Edouard yabwiye abitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jay Polly ati:"Ijambo rivuga ko iyo umuntu atabarutse atutira abayujuje rikora muri politike, rikora mu buhanzi, rikora mu bihaye Imana. Iyo umuntu avuye muri uyu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije, afatwa nk'urangije kuko umurimo we aba awukoze. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi nshuti y'abanyarwanda."

Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yari yaje kumusezeraho bwa nyuma

Bamporiki ni nawe wahise atangiza igikorwa cyo gusezera kuri Jay Polly, hakurikiraho abayobozi batandukanye bari bahari ndetse n'abahanzi bakoranye nawe mu bikorwa bitandukanye, abanyamuryango, abanyamakuru, inshuti za hafi n'abandi bari bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Jay Polly.

Umurapei Jay Polly yagize uruhare mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda akaba n'umwe mu bami bayo witabye Imana azize uburwayi mu buryo bwababaje benshi kubera ubutumwa bwubaka bwe n'umusanzu yatanze mu isanamitima rya rubanda rugufi.


Byari akababaro mu gusezera bwa nyuma kuri Jay Polly

Mu bihangano nyakwigendera yakoze, yavuganiraga imfubyi, abapfakazi, abana bo ku muhanda, abakobwa babyaye n'abandi. Mu ndirimbo ze yumvikanishaga ko n'ubwo waba utunze utagakwiye kwitaka ngo wikomange mu gahanga kuko ubuzima ari buto. Mu gihe cya vuba Jay Polly yari amaze iminsi aririmbye mu ndirimbo ya Gospel ahamya ko Yesu ari umwami ndetse yakundaga kubivuga cyane mu ndirimbo ze akanabihamya.

Inkomoka y'inganzo ya Jay Polly yamwinjije mu muziki ikamugira umwami wa Hip Hop yakomotse he? 

Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera. Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n'abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ''Nakupenda'', iririmbwe mu Kinyarwanda n'Igiswahili.

Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ''Ngwino'', ariko iby'iri tsinda biza kuzamba nyuma y'igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.


Minisitiri Bamporiki yasezeye bwa nyuma kuri Jay Polly

Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ''Kwicuma'', ''Sigaho'', ''Umenye ko'', 'Target ku mutwe'' n'izindi. 



Urupfu rwa Jay Polly rwashavuje benshi yaba abakuru ndetse n'abana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109206/jay-polly-yasezeweho-bwa-nyuma-mu-marira-nagahinda-amafoto-109206.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)