RIB iraburira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Murangira Thiery avuga ko RIB itazihanganira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube
Dr. Murangira Thiery avuga ko RIB itazihanganira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko amategeko ahana umuntu watanze umuyoboro ukorerwamo ibyaha, kubera iyo mpamvu akaba asaba abafite izo mbuga kwigengesera mu gutumira abantu bakwirakwiza amacakubiri.

Avuga ko byagaragaye ko nyuma yo gusaba abakoresha imbuga za YouTube kwirinda gukwirakwiza amacakubiri hazakurikiraho kubafata no kubakurikiranaho ibyaha bizaba byakorewe kuri izo mbuga, kabone n'ubwo uwakoze icyaha yaba yabinyujije mu butumwa bugira icyo buvuga ku byatangajwe (comments).

Agira ati “Ntabwo RIB izarebera abakora ibyaha ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube kuko Itegeko Nshinga tugenderaho riteganya ibihano ku bakwirakwiza amacakubi, imvururu no guhembera urwango kuri izo mbuga, ni yo mpamvu tutazarebera”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abakeka ko gufungura imbuga za Youtube no gushyiraho ibishobora kuba bigize icyaha bigamije ahanini kubona abakurikira izo mbuga kuko uko baba benshi ari na ko ba nyiraza babona amafaranga menshi. Nyamara ngo bigaragara ko abo bantu bataba bagamije gusa kubona ababakurikira ahubwo baba banagamije icengezamatwara.

Dr. Murangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizweho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda irwanya kandi inakumira ivangura iryo ari ryo ryose, ku buryo uwakongera guhembera amacakubiri inzira yose yanyuramo azakurikiranwa.

Agira ati “Turasaba ba nyiri ziriya mbuga kutaba umuyoboro w'abashaka gusubiza Abanyarwanda inyuma, ntabwo bagomba guha rugari abashaka gukwirakwiza amacakubiri. Ibyo bitandukanye n'abavuga ko twaba tubangamiye kwisanzura kw'abantu mu gutanga ibitekerezo ahubwo turasaba ko abantu bareka gutangaza ibinyuranyije n'amategeko”.

Dr. Murangira avuga ko usanga hari abantu bashaka gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rugezeho kandi ibyo ntawe ukwiye kubyihanganira, kubijenjekera no kubitega amatwi kuko ibihano biteganyirijwe abadashaka kumva.




source : https://ift.tt/3k8OnY4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)