RCS igiye gushyiraho umurongo wa telefoni utishyurwa uzajya ukoreshwa n’imfungwa n’abagororwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere ya Covid-19 nta buryo rusange bwabagaho bwo guhamagara muri gereza cyangwa ngo abarimo babashe guhamagara hanze. Ubwo iki cyorezo cyibasiraga Isi n’u Rwanda imfungwa ntizasurwaga mu kwirinda ikwirakwira ryacyo gusa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’ababo binyuze kuri telefoni.

RCS yashyizeho amatelefoni buri wese agahabwa iminota itanu yo guhamagara akagura ikarita akabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze.

Ni igikorwa abafunzwe n’imiryango yabo bashimye bavuga ko nubwo batabashaga kubonana ariko byibuze babashaga kumenya amakuru yabo bitabagoye.

Gasangwa Constant ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yagize ati “Guma mu rugo yabayeho tugira impungenge zo kumva amakuru y’imiryango yacu, nabo bifuza kutwumva kuko ntabwo batubonaga, ariko kuva iyi telefoni yajyaho ku minota itanu baduha ngo tujye tuvugana n’imiryango yacu, tubona hari ikintu kinini bidufasha.”

Ibi bahuje na Mukeshimana Jeaninne, uvuga ko kwirinda Covid-19 byari ngombwa ariko baba bakeneye kumenya uko imiryango yabo imerewe.

Yagize ati “Kurinda abantu byari kimwe ariko na none kumenya amakuru y’imiryango yacu byari ikindi, iyi telefoni yaje ari igisubizo muri ibyo bibazo byari bibaye bisa n’ibitunguranye.”

Ku ruhande rw’abafite ababo bafunzwe, bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko babasha kumenya amakuru y’ababo niyo agize ikibazo abasha kubitabaza. Bavuga ko imbogamizi isigaye ari iy’uko bo igihe bashakiye batabasha kuvugana n’abari muri gereza.

Iki kibazo Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Televiziyo Rwanda ko kigiye gukemuka mu munsi mike hashyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya babasha gukoresha bahamagara ababo bari mu magereza.

Yagize ati “Ubuyobozi bukuru bwa RCS bwaboneyeho gushaka ubundi buryo, butekereza ku gushaka ya mirongo migufi ihamagarwaho ku buntu, ubwo buryo bushyirwaho kugira ngo na ya miryango itishoboye igire uburyo bwo kuvugana n’ababo bamenye uko babayeho.”

Yakomeje avuga ko mu magereza hakomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19 imfungwa n’abagororwa ku buryo mu gihe kidatinze uwipimishije iki cyorezo azajya abasha gusura.

Mu magereza hagiye gushyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya bahamagaraho imfungwa n'abagororwa



source : https://ift.tt/39BmHoB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)