Rayon Sports y'amasura mashya harimo na rutahizamu uvuye muri Yanga yatangiye imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2021-202, ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi b'iyi kipe ndetse harimo na bamwe bari mu igeragezwa.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy'iyi kipe mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo, ikaba yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije w'iyi kipe, ni mu gihe umutoza mukuru Masudi Djuma akiri i Burundi aho yagiye gushyingura se witabye Imana.

Mu bakinnyi ba Rayon Sports batakoze imyitozo harimo rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Manace Mutatu ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier (we ahamya ko nta masezerano y'iyi kipe afite).

Abakinnyi bashya bose iyi kipe yaguze barimo Mugisha François Master, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Muvandimwe JMV, Byumvuhore Tresor, Mitima Isaac bose bari bahari batangiye imyitozo.

Uretse aba bakinnyi kandi hari n'abandi barenga batanu baje mu igeragezwa ry'ibyumweru bibiri muri iyi kipe.

Harimo myugariro Nizigiyimana Kalim Mackenzie ukomoka mu Burundi, hari kandi n'undi murundi Muntore Jean Pipi uherutse gutsindwa igeragezwa muri Yanga yo muri Tanzania.

Kamoso wakiniraga ikipe ya AS Muhanga, rutahizamu ukomoka muri Cameroon n'abandi.

Iyi myitozo ya mbere ikaba yitabiriwe kandi na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

Perezida wa Rayon Sports yitabiriye iyi myitozo
Mackenzie ari mu igeragezwa muri Rayon Sports yahoze akinira
Muntore Jean Pipi(ibumoso) ahabwa ikaze na Blaise Nishimwe
Mitima Isaac (ibumoso), Muvandimwe JMV (hagati) na Mico Justin (iburyo) abakinnyi bashya ba Rayon Sports yaguze
Mugisha François Master mu myitozo ya Rayon Sports yaherukagamo muri 2018
Abakinnyi ba Rayon Sports benshi bitabiriye imyitozo
Hakozwe imyitozo itandukanye hatarimo gukora ku mupira
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bakinnyi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-harimo-na-rutahizamu-uvuye-muri-yanga-yatangiye-imyitozo-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)